RFL
Kigali

Kompanyi ya AMI yifatanyije n’abaturage ba Kicukiro mu muganda ibizeza ubufatanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2019 9:06
0


Kompanyi ya AMI (Worldwide) yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu kagari ka Ngoma mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2019 wibanze ku isuku y’imihanda y’imigenderano ndetse n’isuku yo mu ngo.



Kompanyi AMI [Agency Multi Internationale] ikorera mu nzu ya Le Prestige ku muhanda wa Rwandex. Ni imwe muri kompanyi z’Ababiligi zatangiye gukorera mu Rwanda yunganira abacuruzi batumiza ibicuruzwa byabo mu mahanga ikabafasha kubigeza mu Rwanda ku giciro gito.

Yabanje gukorera mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igaruka kuhakorera mu mwaka wa 2006, itangirana umubare w’abakozi utari hejuru gusa kuri ubu bafite abakozi 30 mu Rwanda barimo n’abakorera ku mipaka.

Itanga serivise z’ubwikorezi, serivise yo kumenyekanisha imisoro, serivise y’amatike y’indege na ‘visa’ ku bacuruzi bagiye Dubai na China. Ku mwaka bashobora gukorana n’abantu barenga 2,000.

Iyi kompanyi ikorera muri Asia, China, India na Pakistan. Ibarizwa kandi mu bihugu byose by’Afurika y’Uburasirazuba kugera mu bihugu biri muri Afurika y’Amajyepfo. Ni kompanyi y’Ababiligi yibonyemo umugabane w’Afurika ndetse n’u Rwanda nk’ahantu ho gukorera ishoramari.

Mugisha Ezechiel Ushinzwe Ubucuruzi muri AMI, yavuze ko bifuje gukorana umuganda n’abatuye Umurenge wa Kicukiro kugira ngo n’abo bagire uruhare mu bikorwa bizamura umuturage kandi biri no mu murongo wo kwubaka igihugu no kwishakamo ibisubizo.

Yabwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro ko biteguye gukora n’abo mu bikorwa byose by’iterambere akarere kifuza kandi ko bazababera abafatanyabikorwa ‘beza’.

Ku gikorwa cyo kubaka inzu 20 z’abatishoboye muri aka karere, Mugisha yavuze ko nka kompanyi ya AMI, bazabatera inkunga. Ati “Tuzicara nk’ubuyobozi tuganire ku gikorwa muri gutegura. Tuzavugana n’Umuyobozi w’Akagari azaze aturebe natwe tuzagira itafari dushyiraho ku gikorwa muri gutegura.”

AMI isanzwe yishyurira Ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de Sante’ abantu batandukanye. Rimwe na rimwe yishyurira abantu babuze amafaranga y’ibitaro ndetse basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kumenya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

Abakozi ba Kompanyi ya AMI mu muganda usoza ukwezi k'Ugushyingo 2019 wahurije hamwe abatuye Umurenge Kicukiro

Murebwayire Alphonsine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, yavuze ko bishimiye gukorana umuganda na AMI, avuga ko ari andi maboko bungutse mu bikorwa by’iterambere biyemeje harimo no kubakira abatishoboye.

Yagize ati “Tubyakiriye neza cyane kuba hari abafatanyabikorwa nk’abangaba cyane cyane abakorera mu Murenge wacu bakaba baza gushyigikira Umuganda by’umwihariko n’ibivugirwamo n’ubutumwa butanzwe cyane cyane nk’ubu busaba uruhare mu mihigo y’Umurenge bakabigiramo uruhare, tubyakiriye neza cyane tubashimira.”

Murebwayire yavuze ko mu karere ka Kicukiro hakorera ibigo na kompanyi zitandukanye byagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’umwaka ushize babiyambajemo. Yavuze ko nk’Uruganda rwa Bralirwa umwaka ushize rwateye inkunga yo kubaka inzu imwe y’umuturage utishoboye.

Yashishikarije n’izindi kompanyi kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere bagiye gukorera muri Kicukiro harimo kubakira abatishoboye bagera kuri 20 bazatuzwa mu mazu 10 azatwara agera kuri Miliyoni 67 Frw; agaciro k’inzu imwe ni Miliyoni 6,500,000 Frw.

Yavuze ko Akarere ka Kicukiro kabahaye ibibanza i Masaka karanabisiza nk’uruhare rwa Leta muri iki gikorwa. Uyu muyobozi avuga ko umuhigo bahize bazawugeraho, ashingiye ku kuba abaturage bo muri aka karere bishakamo ibisubizo.

Abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro bitabiriye umuganda usoza ukwezi k'Ugushyingo 2019



Umunya-Benin Christian Boko Umuyobozi Mukuru wa Ami mu Rwanda [Ubanza ibumoso] na Mugisha Ezechiel Ushinzwe Ubucuruzi muri Kompanyi ya AMI] Uri iburyo]

Abakozi ba kompanyi ya AMI bagira uruhare mu bikorwa by'iterambere bitandukanye


Mugisha Emmanuel Ushinzwe Ubucuruzi muri kompanyi ya AMI

Murebwayire Alphonsine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro

Akarere ka Kicukiro kashimiye abaturage bagize uruhare mu kubakira amacumbi abatishoboye mu mwaka wa 2018/2019

Kanda hano urebe amafoto menshi:

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND