Igitego cya Eric Rutanga cyo ku munota wa nyuma mu minota y’inyongera yatsinze Kiyovu Sport mu mukino wari uryoheye ijisho, cyatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kabiri aho inganya amanota na Police FC ikomeza kubyiga APR FC iri ku mwanya wa mbere.
Mbere
yuko umukino utangira hafashwe umwanya hatambutswa ubutumwa bugamije kurwanya
ruswa, mu gikorwa cya gahunda y’ubukangurambaga mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
cyatangiye ku wa 17 Ugushyingo 2019 kikazasozwa tariki 09 Ukuboza 2019,
Insanganyamatsiko yuyu mwaka iragira iti “ Duhuze imbaraga turwanya ruswa”.
Hanafashwe
umunota wo kwibuka nyakwigendera Kitumaini Diane mushiki wa Mwemere Ngirinshuti
witabye Imana uyu munsi. Yakiniye amakipe y’abagore ya AS Kigali na APR WFC
ndetse na Inyemera, akaba kandi yarakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.
Umukino
uhuza Rayon Sports na Kiyovu Sport uba usobanuye byinshi mu mupira w’amaguru
w’u Rwanda, Aya ni amakipe makuru aziranyeho byinshi guhera mu myaka yo
hambere, ibyo byose bituma impande zombi zikora hirya no hino zitegura uyu
mukino nk’imiryango yitegura gutanga no guhabwa umugeni.
Ni
umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubera kuri Stade ya Kigali,
ukaba wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel.
Muri
rusange ni umukino wari ukomeye, wihutaga kandi urimo imbaraga wanabonetsemo
uburyo bwo gutsinda ibitego bwinshi ku mpande zombi , igice cya mbere
cy’umukino cyatangiye Rayon Sports isatira cyane izamu rya Kiyovu Sport, uko
iminota y’umukino yazamukaga niko uburyohe bw’umukino bwiyongeraga, amakipe
yombi agerageza uburyo bwinshi ariko amahirwe ntabasekere.
Omar
Sidibe wigaragaje cyane muri uyu mukino, Sarpong Michael, Rutanga Eric
wagaragaje ko yagarutse mu bihe byiza, Kimenyi Yves na Radu ni bamwe mu
bakinnyi bigaragaje cyane muri uyu mukino banatumye Rayon Sports ihusha uburyo
bwinshi bwo gutsinda kurusha Kiyovu Sport.
Armel
Gislain, Martin Fabrice, Bwanakweli na Ishimwe Saleh bafashije Kiyovu Sports
muri uyu mukino, dore ko banagerageje uburyo butandukanye ariko amahirwe
ntabasekere, bituma iminota 45’ y’igice cya mbere irangira amakipe anganya 0-0.
Igice
cya kabiri n’ubundi cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, gitangira
nubundi Rayon Sports isatira cyane, amakipe yombi yagerageje kugera imbere
y’izamu kenshi ariko amahirwe babonye ntatange umusaruro, abanyezamu ku mpande
zombi bakoze akazi katoroshye kuko bagiye bavanamo imipira myinshi yari
yabazwemo ibitego.
Amakipe
yakinnye neza iminota 90 y’umukino, akora ibishoboka byose ngo atsinde ariko
biranga, umusifuzi yongeyeho iminota 5, ku munota wa nyuma muyinyongera Rayon
Sports yabonye Coup Franc nyuma yuko Nsanzimfura Keddy akiniye nabi Rutanga
Eric, Ubwe Rutanga niwe wateye uwo mupira uruhukira mu rushundura Rayon Sports
itsinda igitego cya mbere, Uwikunda Samuel ahita arangiza umukino.
Rayon
Sports itsinze Kiyovu Sports ku munota wa nyuma w’inyongera igitego 1-0,
gitumye ihita ifata umwanya wa kabiri n’amanota 24 inganya na Police Fc ikaba
irushwa na APR FC ya mbere amanota atatu.
Kiyovu SC Xl: Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally
(c), Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick, Tubane James, Onyacha Emmanuel,
Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, GhislainArmel, Tuyishime Benjamin
naFaisamLuhachimba.
Rayon Sports Xl: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga
Eric, IragireSaidi, RugwiroHervé, Commodore Olokwei, NizeyimanaMirafa,
OumarSidibé, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Michael Sarpong.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sport
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Abasifuzi basifuye umukino bari kumwe na ba kapiteni bombi
Umutoza wa Rayon Sports Javier Martnez Espinoza
Abatoza ba Kiyovu Sport
Yannick wa Rayon Sports agerageza kugarura umupira
Sarpong yagiye ahusha uburyo bwo gutsinda mu mukino
Ndimbati yari yaje kwihera ijisho uyu mukino
Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego cya Rutanga
Abakinnyi ba Kiyovu Sport ntibiyumvisha uburyo batsinzwe igitego ku munota wa nyuma
Abafana ba Kiyovu baguye mu kantu ubwo batsindwaga igitego ku munota wa nyuma
Umukino urangiye byari ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports
Uko
imikino y’umunsi wa 11 yagenze
Kuwa
Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019
Etincelles FC 2-1 Gasogi United
Gicumbi FC 2-2 Heroes FC
APR FC 5-0 Musanze FC
Ku
Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019
SC Kiyovu 0-1 Rayon Sports FC
Marines Fc 0-0 Mukura VS
AS Muhanga 1-0 Police FC
Bugesera FC 2-0 Espoir FC
AS Kigali 2-2 Sunrise FC
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO