RFL
Kigali

Knowless ari muri Egypt aho azaririmba mu nama ya African Economic Conference-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2019 20:11
0


Umuhanzikazi Knowless Butera ari kubarizwa mu gihugu cya Egypt kuva mu rucyerera rw’iki cyumweru tariki 01 Ukuboza 2019 aho azaririmba mu nama ya ‘African Economic Conference’ itegurwa na Banki nyafurika itsura amajyambere [African Development Bank].



Iyi nama iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 02 kugera kuwa 04 Ukuboza 2019. Yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abacuruzi, urubyiruko rufite ibyo rwagezeho n’abandi mu ngeri zitandukanye aho bazigira hamwe iterambere ry’umugabane wa Afurika hibanzwe ku rubyiruko.

Ishimwe Karake Clement nawe uri muri Egypt, yabwiye INYARWANDA, ko Knowless azaririmba mu gufungura ku mugaragaro iyi nama ‘African Economic Conference’ kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2019.

Kuva mu mwaka wa 2006 abitabiriye iyi nama baganiriye kandi bungurana ubumenyi ku bibazo bitandukanye umugabane wa Afurika ugihura nabyo.

Muri uyu mwaka wa 2019 iyi nama izamara iminsi itatu yahawe insanganyamatsiko igira ati “Akazi, kwihangira imirimo no kwiyubakamo ubushobozi ku rubyiruko rwa Afurika.”

Iyi nama irabera mu nyubako ya Sharm el-Sheikh muri Egypt. Knowless agiye kuririmba muri iyi nama mu gihe aherutse gusohora amashusho y’indirimbo nka ‘Blessed’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 mu gihe imaze cy’ukwezi kumwe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Uyu muhanzikazi mu bihe bitandukanye yashyize hanze indirimbo zikunzwe nka ‘Inshuro 100’, ‘Yuda’, ‘Urugero’, ‘Konashize’, ‘Ujya unkumbura’ n’izindi. Yaririmbye mu bitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga.

Knowless Butera ari kubarizwa muri Egypt

Aherutse gusohora indirimbo yise 'Blessed'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BLESSED' YA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND