RFL
Kigali

M Izzo yibarutse imfura nyuma y'amezi abiri akoze ubukwe

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:1/12/2019 7:03
1


Umuraperi M Izzo n’umugore we bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa bahise bita Neza Isla Erin.



Uyu mwana yavutse ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019, avukira mu mu bitaro bya CHUK.

M Izzo yabwiye INYARWANDA ko uyu mwana w’umukobwa ameze neza ndetse n’umubyeyi ari aho nta kibazo bafite. Uyu mwana M Izzo yahise amwita Neza Isla Erin.

M Izzo n’umugore we Izabayo Clarisse bakoze ubukwe tariki 14 Nzeri 2019 aho gusaba no gukwa no gusezerana byabereye mu busitani bwa Saint Paul.

Uyu mugabo ubusanzwe witwa Mbituyimana Eric yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Ninjye” yafatanyije na Ama G The Black, “Inkweto” n’izindi.

Yakoranye bya hafi igihe kinini na Riderman ariko baza gutandukana nabi ubu ntibacana uwaka.

Umukobwa wa M Izzo Neza Isla Erin

M Izzo n'umugore we bibarutse nyuma y'amezi abiri bakoze ubukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mireille 4 years ago
    Aka kabuhinja gateye ubwuzu n'impuhwe turakishimiye,ni uko ni uko nimwonkwe babyeyi mwe !





Inyarwanda BACKGROUND