RFL
Kigali

Amagambo y'ubwenge yavuzwe na Bob Marley ufatwa nk'umwami w'injyana ra Reggae

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:30/11/2019 18:26
1


Robert Nesta Marley wamamaye nka Bob Marley ku Isi yose azahora yibukwa nk’umwami w’injyana ya reggae kuko ntawe urabasha gukora uyu muziki ku rugero nk’urwe.



Afatwa kandi nk’umuntu ukomeye cyane mu barasta bafitanye isano rya hafi n’injyana ya reggae yamwitiriwe, ni icyitegererezo kuri bose.

Uyu munya-Jamaica wavutse tariki 02 Gashyantare 1945 akitaba Imana tariki 11 Gicurasi 1981, yakoze umuziki mu gihe abenshi mu batuye Isi batari bariho abandi bari abana, ariko indirimbo ze n’ubu ziracyacurangwa kandi zirakunzwe mu buryo budasubirwaho.

Uretse gukora umuziki, Bob Marley yari umugabo w’umunyabwenge, amagambo yagiye avuga mu bihe bitandukanye yagiye n’ubu yifashishwa na benshi haba mu mbwiraruhame cyangwa n’ubundi buryo bwo gutanga ubutumwa.

Amwe muri ayo magambo ni aya:

-Ubuzima ni umuhanda munini wuzuyemo ibimenyetso, rero iyo uri kugenda unyura mu mikoki ntukagore ubwonko bwawe. Hunga urwango, ikibi n’ishyari. Wihamba ibitekerezo byawe shyira icyerekezo cyawe ku kuri. Haguruka kandi ubeho.

-Itandukanye na sekibi ukoresheje urukundo.

-Ubuhangange bw’umuntu ntiburi mu mitungo afite ahubwo ni mu bunyangamugayo bwe n’uburyo ashobora guhindura abamuri impande mu buryo bwiza.

-Amafaranga ni imibarwa kandi ntijya irangira. Niba ibyishimo bitangwa n’amafaranga ntuzigera urekera gushaka ibyishimo.

-Kubera ko wishimye ntabwo bivuze ko uwo munsi ari mwiza cyane ahubwo ni uko warebye kure y’ibibi byawo.

-Muvuga ko mukunda imvura nyamara yagwa mugakoresha imitaka muyigendamo. Muvuga ko mukunda izuba ariko mugashaka ubwugamo iyo rivuye. Muvuga ko mukunda umuyaga ariko iyo uje mufunga amadirishya yanyu. Ni yo mpamvu ngira ubwoba iyo mumbwiye ko munkunda.

-Umukobwa ashobora kuba atari icyamamare cyangwa ari ihoho ariko niba agukunda agatuma umwenyura ni iki kindi gikenewe?

-Ntawe umenya ko ari umunyembaraga kugeza igihe kuba umenyembaraga ari yo mahitamo yonyine afite.

-Umunsi urekera gusiganwa niwo munsi utsinda irushanwa.

-Umugabo wa mbere w’ikigwari ni uzamura urukundo rw’umukobwa nta ntego yo kumukunda afite.

-Kunda ubuzima ubayemo, ubeho mu buzima ukunze.

-Wapfa urwanira ubwingenge aho kuba imbohe ubuzima bwawe bwose.

-Ntukizere abantu bafite ibyiyumviro bihindukana n’ibihe. Izere umuntu uhorana ibyumviro bimwe kabone n’ubwo ibihe byahinduka.

-Umuntu ntashobora gukora adafite Imana. Nk’uko ukenera amazi iyo ufite inyota, ntushobora kugenda udafite Imana.

-Umuziki wanjye uzahoraho iteka. Birashoboka ko ari ubucucu kubivuga ariko iyo ufite ibimenyetso urabivuga. Umuziki wanjye uzahoraho.

-Ntukwiye gushyirwa hasi n’ibikubaho ahubwo ukwiye gukoresha ibikubaho nk’ibikuzamura aho kugushyira hasi.

-Ntugace urubanza utaraca urwawe.

-Sindi mu ruhande rw’abirabura cyangwa abazungu. Ndi mu ruhande rw’Imana.

-Ntuzategereze ko Imana igukorera ibyo udakorera abandi.

-Urumogi ni umuti w’igihugu, inzoga ni izigisenya.

-  Iyo unyweye urumogi rutuma wisobanukirwa. 

Bob Marley ni umuhanzi wanditse amateka mu njyana ya Reggae

UMVA INDIRIMBO Z"IBIHE BYOSE ZA BOB MARLEY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe jean felix4 years ago
    amagambo yuje ubwenge kandi meza niyo tuba dukeneye ibihe byoze, warakoze Bob regend wisi





Inyarwanda BACKGROUND