Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yaserukanye umushanana n'icyansi mu gice cyo kwiyerekana mu mwambaro ugaragaza umuco wa buri gihugu. Iki gice cyo kwiyerekana mu mwenda gakondo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019.
Buri mukobwa yatambukaga imbere y'akanama nkempurampaka yambaye umwenda ugaragaza umuco w'igihugu ahagarariye. Umunyarwandakazi Umunyana Shanitah uri muri iri rushanwa yiyerekanye yambaye umukenyero ateruye n'icyansi, gusa ntiyabashije kuboneka muri batatu ba mbere.
Dariane Urista uhagarariye Mexico ni we wegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Nicole Ponce wo muri Honduras, Jesica Fitriana wo muri Indonesia aba uwa gatatu, Shaleyka Velez wo muri Puerto Rico aba uwa kane mu gihe Yia-Loren Gomez Trinidad Et Tobago yabaye uwa gatanu
Kugeza ubu nta cyiciro na kimwe Umunyana Shanitah arabasha gutsindira mu bimaze guhatanirwa. Irushanwa rya Miss Supranational rizasozwa tariki 06 Ugushyingo 2019.
Iri rushanwa ryatangiye tariki 18 Ugushyingo ryitabiriwe n’abakobwa 85 ariko umwe muri bo wari uhagarariye Bangladesh ava mu mwiherero utarangiye ku mpamvu byavuzwe ko ari iz’umuryango we.
Umunyana Shanitah yaserukanye icyansi
Uhagarariye Mexico niwe wabaye uwa mbere
Uwa Indonesia yabaye uwa gatatu
Uwa Trinidad Et Tobago yabaye uwa gatanu
Uwa Puerto Rico yabaye uwa kane
TANGA IGITECYEREZO