RFL
Kigali

Miss Supranational 2019: Shanitah yaserukanye umushanana n'icyansi mu kwerekana imyambaro igaragaza umuco-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:1/12/2019 11:16
2


Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yaserukanye umushanana n'icyansi mu gice cyo kwiyerekana mu mwambaro ugaragaza umuco wa buri gihugu. Iki gice cyo kwiyerekana mu mwenda gakondo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019.



Buri mukobwa yatambukaga imbere y'akanama nkempurampaka yambaye umwenda ugaragaza umuco w'igihugu ahagarariye. Umunyarwandakazi Umunyana Shanitah uri muri iri rushanwa yiyerekanye yambaye umukenyero ateruye n'icyansi, gusa ntiyabashije kuboneka muri batatu ba mbere.

Dariane Urista uhagarariye Mexico ni we wegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Nicole Ponce wo muri Honduras, Jesica Fitriana wo muri Indonesia aba uwa gatatu, Shaleyka Velez wo muri Puerto Rico aba uwa kane mu gihe Yia-Loren Gomez Trinidad Et Tobago yabaye uwa gatanu 

Kugeza ubu nta cyiciro na kimwe Umunyana Shanitah arabasha gutsindira mu bimaze guhatanirwa. Irushanwa rya Miss Supranational rizasozwa tariki 06 Ugushyingo 2019.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 18 Ugushyingo ryitabiriwe n’abakobwa 85 ariko umwe muri bo wari uhagarariye Bangladesh ava mu mwiherero utarangiye ku mpamvu byavuzwe ko ari iz’umuryango we.

Umunyana Shanitah yaserukanye icyansi

Uhagarariye Mexico niwe wabaye uwa mbere

Uwa Indonesia yabaye uwa gatatu

Uwa Trinidad Et Tobago yabaye uwa gatanu

Uwa Puerto Rico yabaye uwa kane

Reba amafoto yose unyuze hano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutamuk@yahoo.fr4 years ago
    Erega ntitukanarenganye aba miss.ngaho nimurebe tenue abandi bambaye murebe n iya Shanitah. Mua marushanwa ntekereza ko bisaba no kw impressiona aba judges, nta kintu na kimwe gitangaje tenue ya Shanitah ifite ugereranije n abariya batsinze. Nanjye rwose arinjye utanga amanota nayaha abazanye ibintu byantangaje, nk uwa Mexico, trinidad, n abo bando nyine batoye, bambaye ibintu byihariye, bitangaje kdi byiza.
  • Cadette clemy4 years ago
    Ariko natwe tujye dushyira mugaciro urabonako uyu mwana iyo yitabwaho nawe yari kuza muri batanu pe ,ESE ubu twarenganya we cyangwa ni abamushinzwe Reba kumwambika umushanana gusa nta kandi kantu wamubonaho byaba mu ijosi byaba no Ku kaboko wagira ngo yari yapinze rwose abamukurikirana nibo bakwiye kugawa muba mwaduhemukiye rwose,ndabagaye namwe mwigaye.





Inyarwanda BACKGROUND