RFL
Kigali

Gutanga mituweli no gufasha abana bafite imirire mibi ku isonga mu byo Women Foundation Ministries yakoze muri Thanksgiving 2019

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/11/2019 8:45
0


Mu gikorwa ngarukamwaka cyo gushimira Imana mu bikorwa (Thanksgiving) gitegurwa n’umuryango Women Foundation Ministries cyabereye i Kinyinya kuri uyu wa Gatanu, uyu muryango wageneye ibikoresho bitandukanye abana bafite imirire mibi bo muri Buhunde ya 2, unatangira mituweli abantu ibihumbi bitatu batishoboye.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 saa tatu za mu gitondo, Umuryango Women Foundation Ministries werekeje mu murenge wa Kinyinya, mu kagari ka Kagugu muri Kabuhunde ya 2  mu Karere ka Gasabo mu gikorwa cyo gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bari mu mutuku no gufasha ababyeyi b’abo bana, bakaba bahawe igikoni kigezweho kizabafasha, hiyongeraho n’igikorwa cyo kubakira akarima k’igikoni iyo miryango yagenewe, hanatangirwa mituweli abantu ibihumbi bitatu bo muri Kinyinya.

Igikorwa nyamukuru cyakozwe ni ugufasha abatishoboye mu bijyanye n’imirire mibi aho hari hanitwajwe n'ibindi bikoresho bitandukanye bikenerwa mu muryango harimo ibikoresho by’isuku, imyenda n'ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Uretse igikoni bagenewe, iyi miryango yanahawe ifu y'igikoma irimo intungamubiri zose ndetse n'inkoko zizabafasha kurandura burundu imirire mibi. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya.

Kuva muri 2007 Women Foundation Ministries (WFM) yari isanzwe ikora igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye barwariye mu bitaro bya CHUK buri wa Kane (Rimwe mu cyumweru), icyo gikorwa cyahagaze muri 2017 ubwo WFM yatangije Center yita ku bana bafite imirire mibi bari mu mutuku mu murenge wa Kinyinya i Kagugu muri Kabuhunde ya 2 kuko yasanze nk’abantu babarizwa mu iyobokamana bagomba kugira uruhare runini kandi rukomeye mu guhyigikira gahunda za leta mu buryo bwose.

Iyo Center ikaba igiye kumara imyaka 2 ikora kandi neza. Kuri iyi nshuro ya 13 ya Thanksgiving, WFM ikaba yatangije gahunda yo guhugura ababyeyi batishoboye bo muri ako gace ku bijyanye n’imirire myiza n’indyo yuzuye mu miryango yabo kugira ngo bakomeze kubaho ubuzima bw’imirire myiza mu bushobozi bafite kandi mu buryo burambye.

Imwe mu ntego ya WFM kuri iyi nshuro ya 13 hakorwa igikorwa cya Thanksgiving ni uko ikibazo cy’imirire mibi ku bana babarizwa muri Kagugu, Kabuhunde ya 2 kiranduka burundu hakabaho ubuzima buzira indwara Imana igahabwa icyubahiro ku bw’abantu bemera gukoreshwa na yo kugira ngo n’abandi babeho neza.

Ababyeyi bari bafite abana bagaragarwaho imirire mibi bavuga ko uyu muryango washinze iyi Center wakoze cyane kuko abana babo bongeye kugarura ubuzima, bakongera kuba abantu dore ko bari bagiye kubacika, bakaba banavuga ko igikoni bagenewe cyizabafasha cyane gushyira mu ngiro ibyo bazaba bahuguwemo ndetse n’inkoko bahawe zikazabafasha kurandura burundu imirire mibi mu murenge wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinyinya Umuhoza yashimiye WFM ku gikorwa cyiza yakoze kuko kiza kunganira gahunda ya Leta ndetse n'iterambere ry'umurenge. Avuga ko ari igikorwa gifitiye abaturage akamaro k'igihe cyirambye. Yongeyeho ko n'ubundi bizeye ko icyananirana cyose babibafashamo kubera ko ari abafatanyabikorwa beza.

Apostle Alice Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa WFM yishimira intambwe iki gikorwa gitera buri mwaka, akanashishikariza abantu gusangira bicye bafite kuko ari byo bizabahesha ijuru.

Yagize ati” Igikorwa kimaze imyaka 13, kikaba gikorwa buri mwaka, kandi tubona tugenda tuva mu bwiza tujya mu bundi, icyo nabwira abantu baba bari hafi cyangwa bari kure, buri umwe yakora imirimo myiza akayihuza no gusenga kuko imirimo ye izibukwa kandi ariyo izamufungurira amarembo y’ijuru”.

Women Foundation Ministries ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ushingiye ku kwizera ukaba ugamije kubaka umuryango binyuze mu mugore. WFM yatangijwena Apostle Alice Mignonne Kabera, akaba ari nawe uyibereye umuyobozi mukuru ikaba ifite icyicaro ku Kimihurura.

Mu bikorwa ngarukamwaka Women Foundation Ministries igira harimo igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa (Thanksgiving) cyavukiye mu iyerekwa ryahawe umushumba mukuru wa WFM binyuze mu Ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cyo Deutronomy 8 :12-14 "Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe n’ifeza zawe n’izahabu zawe, nibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzarinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa"


WFM yageneye abana bafite imirire mibi ifu y'igikoma


Imiryango y'aba bana bafite ibibazo ikaba yagenewe n'ibindi bikoresho bitandukanye


Iyi miryango yahawe inkoko mu rwego rwo kurandura burundu imirire mibi


Ababyeyi bafite abana bari bafite ibibazo by'imirire mibi ariko bakaba barakize babikesha iyi center bashyiriweho


Apostle Kabera Alice Mignonne umuyobozi wa WFM


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinyinya Umuhoza yari yitabiriye iki gikorwa


Mbere y'ibindi byose babanje kuririmbira Imana no kumva ijambo ryayo


Ababyeyi batambira Imana


Abakirisito bose bacinye akadiho bashima Imana kuba yabashoboje kugera aha hantu


Hateguwe ifunguro rihabwa abana baba muri iyi center yita ku bana bafite ibibazo by'imirire


Apostle Mignonne Kabera agaburira abana bafite ibibazo by'imirire mibi




Abana bahawe ifunguro



Abagize WFM bakoze igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND