Akenshi iyo umuntu yumva hari ibitagenda neza mu mubiri atekereza k’uburwayi akihutira kujya kwa muganga kwivuza, muganga akamusuzuma yarangiza akamuha imiti bigendanye n’uburwayi amusanganye. Gusa hari igihe rimwe na rimwe usanga imiti bamwandikiye atayifata uko byagenwe na mugaga cyangwa yakumva amaze gutora agatege akayihagarika itarangiye.
Gusa ntibivuze ko uko muganga yayanditse ariko bose babikurikiza kuko hari igihe usanga umuntu yifatira imiti uko yishakiye cyangwa se adakurikije amabwiriza ya muganga bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye hakaba n'ikindi gihe umuntu yumva yakize agahagarika gufata imiti atayirangije yose nk'uko yayandikiwe na muganga. Ese ni izihe ngaruka zizanwa no kunywa imiti mu buryo wiboneye cyangwa se guhagarika kuyinywa idashize kubera ko wumvise wakize? Mbese ubundi ni iki umuntu yakora kugira ngo imiti afata itamutera ibibazo mu kimbo cy’ibisubizo?
Ubundi se ni ngombwa ko wakomeza kunywa imiti kandi wumva wakize?Abantu bamwe na bamwe bagira ikibazo cyo kudafata imiti neza nk'uko baba bayandikiwe na muganga cyangwa n’abahanga mu by’imiti, abandi bayifata neza nk'uko bitenganyijwe ariko bakumva batangiye gutora agatege bagahita bayireka kuko baba bumva bakize. Ariko ibyo byose bifite ingaruka nyinshi ku buzima bwacu. Nk'uko bitangazwa n’abahanga mu buvuzi ndetse n’abahanga mu by’imiti (Pharmacist), iyo umuntu atanyoye imiti nk'uko bayimwandikiye cyangwa ntayirangize neza agerwaho n’ingaruka zitandukanye zirimo izi zikurikira:
-Kuba warushaho kuremba kandi
uburwayi bwawe bukaba bubi cyane.
-Kuba wamara mu bitaro igihe
kirekire.
-Kuba imiti yajyaga ikuvura
itazongera kukuvura (Drug resistance).
-Kuba wakwangirika zimwe mu
ngingo z’ingenzi zo mu mubiri, nk’impyiko, umwijima, umutima n’izindi
zitandukanye ndetse bishobora ku kuviramo uburwayi bw’igihe kirekire cyangwa
urupfu.
Nk'uko Ikigo gishinzwe kurwanya
indwara CDC (Center for Disease Control and Prevention) kibitangaza abari
hagati ya 30 na 50 ku ijana
y’abadafata imiti neza nk'uko muganga aba yayibandikiye bibaviramo uburwayi
bw’igihe kirekire no kunanirwa kuvurwa, mu gihe abangana na 125,000 bapfa buri
mwaka biturutse ku kudafata imiti neza nk'uko baba bayandikiwe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abari
hagati ya 25 na 50 ku ijana y’abafata imiti igabanya ibinure mu mubiri
(choresterol lowering medications) batayifata neza nk'uko muganga aba yabibandikiye
ibi rero bikaba bigenda bibatera ibibazo bitandukanye biganisha ku rupfu.
Ubirebeye
mu ibarurisha mibare: Ikibazo cy’abadafata imiti neza nk'uko byagenwe
n’abaganga dore uko gihagaze.
·
Ku kigero cya 50% ntabwo imiti ifatwa neza nk'uko
biba byategetswe na muganga.
·
Ku kigero cya 60% cy’abafata imiti y’igihe
kirekire nyuma y’amezi 6 barekeraho kuyinywa nk'uko byagenwe na muganga cyangwa se
bakayihagarika burundu.
·
Mu gihe abagera kuri 51% y’abafata imiti
y’umuvuduko w’amaraso (blood pressure) aribo bonyine bakomeza gufata imiti
y’igihe kirekire nk'uko byagenwe na muganga.
Ese ni izihe mpamvu zituma abantu badafata imiti neza nk'uko bayandikiwe na muganga?Abarwayi benshi ntibakurikiza amabwiriza baba bahawe y’uko bagomba gufata imiti ku bw’impamvu nyinshi zirimo izi zikurikira:
-Kudasobanukirwa neza amabwiriza
bahawe
-Kwibagirwa
-Kuba bafite ubwoko bw’imiti
bwinshi bagomba gufata kandi mu buryo butandukanye
-Kubera ibibazo iyo miti ibatera
bigatuma bayireka. Urugero: Nko kuyinywa bakumva umubiri wacitse intege.
Hagati aho n’ikiguzi cy’imiti
gishobora kuba kimwe mu mbogamizi zo kudafata imiti neza mu gihe umurwayi
atabasha kwigurira iyo miti cyangwa akaba yafata ingano ntoya kuyo yari agenewe gufata
kugira ngo ibashe kumumaza igihe kirekire. Ariko nanone gufata imiti neza nk'uko
byagenwe na muganga nibyo byonyine bibasha gutanga igisubizo cya nyacyo nk'uko
bitangazwa na muganga Kimberley DeFronzo ushinzwe ikoreshwa neza ry’imiti mu gashami
k’ubushakashatsi no gukurikirana imiti mu kigo gishinzwe ibiryo n’imiti FDA (Food and Drug
Authority).
Dore uburyo ushobora gukoresha kugira ngo ubashe gufata imiti neza nk'uko
byagenwe kugira ngo wirinde ibibazo byazanwa no gufata imiti nabi.
·
Gufatira imiti yawe ku gihe kimwe buri munsi
mbega kidahindagurika
·
Kuzirikana uburyo bwo gufata imiti yawe buri
munsi nkuko wibuka gufata ifunguro. Mbere yo guhitamo ibyo uri burye, ibuka kureba
niba imiti yawe ifatwa mbere yo kurya cg se nyuma yo kurya.
·
Fata indanga gihe y’imiti yawe hamwe n’agacupa
cyangwa ibyo imiti ibitsemo noneho buri uko ufashe umuti wandikeho.
·
Shaka ahantu ho gutwara imiti kuko usanga abantu
akenshi bafite imiti itandukanye bagomba gufata kandi ku masaha atandukanye.Urugero:
mu gitondo,saa sita ndetse na n’ijoro
·
Gushyira ararume (Alarm) muri Telephone cg
mwisaha yawe ikwibutsa ko isaha yo gufata imiti yageze.
·
Mu gihe ugize urugendo ibuka gupakira imiti yawe
ingana n’igihe uzamara noneho urenzeho n’iyi minsi mike mu gihe haba hagize
igihinduka ku gihe cyari giteganyijwe ko uzamara
·
Niba nabwo ufashe urugendo rw’indege imiti yawe
ujye uyishyira mu gikapu uri kugendana kugirango wirinde kubura kw’imizigo
cyangwa kuba yakangizwa n’ubushyuhe bwinshi buba buri aho babika imizigo.
Si byiza
kurenga ku mategeko wahawe na muganga kuko ni we wenyine uba uzi ibyerekeye
uburwayi bwawe. Ni byiza ko ufata imiti nk'uko yayikwandikiye mu gihe waba ugize
ikibazo kerekeye imiti wahawe uburyo ifatwamo ntukagire ipfunwe ryo kubaza
umukozi waba ushinzwe ubuzima cyangwa umuhanga mu by’imiti waba ukwegereye kugira ngo
abe yaguha ubufasha, wibuke ko ubuzima waba urimo kurengera ari ubwawe. Amagara
araseseka ntayorwa. Tugire ubuzima bwiza!
Src: www.fda.gov/drugs/special-features
Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias-inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO