RFL
Kigali

Kaminuza y’u Rwanda na VVOB bahaye impamyabushobozi abarimu n’abayobozi b’amashuri basaga 1400

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/11/2019 9:56
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2019, Umuryango w’Ababiligi uharanira iterambere ry’uburezi, VVOB, ku bufatanye na Mastercard Foundation, Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB batanze impamyabushobozi ku barimu n’abayobozi b’amashuri basaga 1400 bo mu turere 17.



Binyuze mu mushinga wa VVOB witwa umusemburo w’ireme ry’uburezi, abahawe impamyabushobozi ni abarangije icyiciro cya mbere cy’amahugurwa aho byitezwe ko azafasha abayobozi b’amashuri kuyobora neza ibigo byabo, akanatuma abarimu barushaho kunoza umwuga wabo bityo umunyeshuri akiga neza cyane ko ari na we shingiro ry’uburezi.

Umwe mu bahawe aya mahugurwa bwana Methode NSABIMANA unayobora ikigo kiri i Kayonza avuga ko aya mahugurwa yazanye impinduka mu kigo ayobora kuko mbere umwarimu ntiyateguraga ibyo ari butange, yabitangaga uko abonye kuri bagenzi be bigisha. Uyu munsi icyakozwe ni uko imiyoborere y’ishuri yahindutse aho afatanya n’abarimu bakagenzurira hamwe imyigishirize yabo ndetse bakanagenzura ko abana biga neza bakagera no ku babyeyi babo babashishikariza cyane kugira uruhare mu myigire y’abana babo, uko gushyira hamwe rero ni ko avuga ko kwazanye impinduka igaragara binyuze mu mahugurwa yahawe.


Dr, Alphonse UWORWABAYEHO wari uhagarariye UR muri iyi gahunda y’amahugurwa avuga ko biteze impinduka nziza mu bayobora ibigo by’amashuri abanza n’ayisubuye bitabiriye aya mahugurwa. Yagize ati” Twiteze impinduka nziza kandi ubu yatangiye no kugaragara binyuze muri Program ya CPD ariyo umusemburo w’ireme ry’uburezi, REB na VVOB baricaye batanga amahugurwa ahabwa uburemere cyane aho bigaga uburyo bwo guhuza imbaraga bagatanga n’impamyabumenyi nk’ishimwe ku bitabiriye amahugurwa, UR ibibonye rero irabishima gahunda itangira ityo ariko twizeye impinduka igaragara”


Dr Alphonse UWORWABAYEHO wari uhagarariye Kaminuza y'u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac MUNYAKAZI wari umushyitsi mukuru muri ibi birori arasaba abahawe amahugurwa gushyira mu bikorwa ibyo bize ntibirangirire mu mpapuro gusa. Yagize ati” Ntabwo dushaka kwishimira ko babonye impapuro ahubwo turifuza ko ibiri muri izo mpapuro tubibona mu mashuri, twashyize imbaraga mu guha ubushobozi abayobozi b’amashuri kuko tuzi ko ariryo pfundo ry’ibyo twifuza kandi mu by’ukuri ibyo bigishijwe biraduha icyizere cy’uko nibabishyira mu bikorwa izi mpinduka twifuza kuzazibona”


Dr Isaac Munyakazi ni we wari Umushyitsi Mukuru

Kugeza ubu, abayobozi b’ibigo by'amashuri basaga 500 bamaze guhugurwa ku miyoborere y’ibigo by’amashuri ari na bo bahawe impamyabumenyi uyu munsi naho abasaga 400 barimo gukurikirana amasomo, biteganijwe ko mu mwaka wa 2021 nibura ibigo by’amashuri 1300 bizaba bimaze kugerwaho na gahunda y’amahugurwa agamije kuzamura ireme ry’uburezi hibandwa cyane ku guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umwana ariyo CBC aho umwana agira uruhare mu masomo ahabwa, akora ubushakashatsi kuri yo bigatuma atsinda kurutaho.


Jean Felix NDINDABAHIZI umwe mu bahashye ubumenyi muri aya mahugurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND