RFL
Kigali

Jeff Bezos nyuma yo gutanga miliyoni 98.5 $ mu bikorwa byo gufasha, Jeremy Corbyn aratangaza ko atajya atanga imisoro

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2019 10:30
0


Jeff Bezos ugaragara ku mwanya wa mbere mu bantu batunze amafaranga menshi ku isi, akomeje guhura n’ibitekerezo by’abantu batandukanye bamubwira ko adakunze gutanga umutungo we mu bikorwa byo gufasha abantu. Kuri iyi nshuro, umuyobozi w’Umwongereza akaba yanditse ati:"Banza wishyure imisoro yawe".



Muri Nzeri umwaka ushize, Bezos yatangije gahunda yo gufasha abantu badafite aho baba/bataha, mu cyo yise ‘Bezos Day One fund’. Ibikorwa yashoyemo imari iturutse ku mufuka we ingana na miriyali 2 z' amadorali. 

Mu cyumweru dusoje, nibwo Bezos yatanze igice kimwe mu mafaranga yagennye gutanga muri ibi bikorwa, agera kuri miliyoni 98.5 y’ amadorali, hanyuma ahabwa ibigo birenga 20 bifasha abantu badafite iyo baba babona aho batura. Gusa n’ ubwo akoze ibi, ntabwo abantu barekera ku muvugaho ko ari umukire wa kabiri nyuma Bill Gates—mu bakora iby’ ikoranabuhanga— ariko akaba adafasha cyane abandi batahiriwe. 

Mu mwaka wa 2017, ikinyamakuru The New York Times, cyatangaje ko bwana Bezos atari umuntu ukunze kwitabira ibikorwa byo gufasha (ubugiraneza), ngo kuko yari amaze gutanga byibuza 1% by’ umutungo we muri ibyo bikorwa. Mu mwaka wa 2018, ubwo yatangaga miriyali 2 z’ amadorali ntabwo byabujije abantu gukomeza kwibaza impamvu uyu mukire yatanga 2% by’ umutungo we mu gufasha abababaye!

Jeff bezos ushinzwa gukira ntafashe abatuye isi bakiri mugikombe cy'ubukene 

Gusa, ugereranyije n’ abandi bakungu bagenzi be, usanga uyu mugabo bamurusha gutanga amamiriyali menshi. Nka Bill Gates n’ umufasha we Melinda Gates, mu mwaka ushize batanze agera kuri miriyali 2.6 z’ amadorali, mu gihe Warren Buffett we yatanze asaga miriyali 3.4 z’ amadorali. Ibi, bigashyira Bezos ku mwanya wa 23 ku rutonde rw’ abakire batanga amafaranga yabo mu bikorwa byo gufasha.

Ubu, umuyobozi wa Amazon akaba ari guhura n’ ikibazo cy’ uko umuyobozi w’ ishayka ‘Labour Party’ ryo mu Ubwongereza, Jeremy Corbyn, arimo avuga ko iki kigo kitajya kishyura imisoro yacyo. Yongeraho ko uyu mugabo atanze 0.09% by’ umutungo we, kuko bigaragazwa ko afite agera kuri miriyali 110.3 $. ‘Ayo ni 0.09% by’ umutungo wawe wose.  Ishyura imisoro yawe’. Aya, ni amagambo yanyuze kuri Twitter ya bwana Jeremy.

Umuvugizi wa Amazon, mu kiganiro yagiranye na CNBC Make it, avuga ko iki kigo cyishyura imisoro kandi neza, aho bakorera hose. Yongeraho kandi ko ishoramari ry’ ikigo cyabo mu Ubwongereza rimaze kugeza kure iki gihugu—mu kurema imirimo n’ ibikorwa remezo, bibarirwa muri miriyali 23.1 $ kuva mu mwaka wa 2010. Yongeraho kandi ko ikigo cyabo cyagize uruhare mu izamuka ry’ imisoro arenga miriyali 1 $ mu Bwongereza.Warren Buffet uyoboye urutonde rw'abatunzi ku isi bafasha abatishoboye 

Aba bakire batunze ibya mirenge, ko bamwe bemerera abaturage ibintu (amafaranga), ese ni bangahe bafungura ikofi ngo bayatange nk’ uko byasezeranyijwe? Aha, hari urutonde rurerure rw’urubuga Forbes, rutangaza ko aba bagiraneza batanze angana na miriyali 14$ mu mwaka wa 2018, 12.6 $ muri 2017, 12.2 muri 2016. Dukoze igiteranyo, twasanze ari miriyali 38.8 z’ amadorali. 

Urutonde rwa 2018 ruteye rutya:

#1 Warren Buffet—miriyali 3.4 $

#2 Bill Gates & Melinda Gates—miriyali 2.6 $

#3 Michael Bloomberg—miliyoni 767 $

#4 Umuryango wa Walton—miliyoni 596 $

#5 Georg Soros—miliyoni 585 $

#6 Mark Zuckerberg & Priscilla Chan—miliyoni 410 $

#7 Hansjoerg Wyss—miliyoni 402 $

#8 Jim & Marilyn Simons—miliyoni 397 $

#9 Pierre Omidyar—miliyoni 392 $

#10 Gordon & Betty Moore—miliyoni 298 $

Urutonde ni rurerure, gusa uru rubuga rugaragaza ko batanu ba mbere kuri uru rutonde bari no ku rutonde rw’ abantu 400 bakize cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Src: cnbc.com, forbes.com, businessinsider.com

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND