RFL
Kigali

Musanze FC yirukanye abatoza bayo kubera umusaruro muke

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2019 8:25
0


Gutsinda umukino umwe mu mikino 10 ya shampiyona, amanota 9 kuri 30, umwanya wa 12 mu makipe 16, ni byo byatumye Niyongabo Amars na Nduwimana Pablo bari baragiye guhahira i Musanze, basubira iyo bavuye nyuma y’amezi atatu badacyuye ihaho nyuma y’umusaruro mubi uri mu ikipe ya Musanze FC.



Nk'uko inyarwanda.com yari yabibateguje mu nkuru yasohotse mu masaha y’igitondo cy'ejo ku wa Gatatu yavugaga ko Niyongabo Amars ari gutekera utwangushye asohoka mu ikipe ya Musanze kubera umusaruro mubi, inkuru yaje kuba impamo mu masaha y’umugoroba aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ku mugaragaro ko bwatandukanye n’uwari umutoza mukuru Niyongabo Amars ndetse n’uwari umwungirije Nduwimana Pablo kubera umusaruro muke.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo gusezerera aba batoza nyuma yuko bagiye bahabwa amahirwe yo kuba baha umutekano akazi kabo ariko amahirwe ntabasekere uko babyifuzaga, bigera aho birenga ubuyobozi bufata umwanzuro wo kubahambiriza bugashaka undi mutoza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ubuyobozi bwa Musanze Fc bwari bwibukije uyu mutoza ko atari kuzuza inshingano ze nk’uko bikwiye kubera ko nta musaruro ufatika iyi kipe iri kubona, bamubwira ko agomba gushaka amanota 7 mu mikino itatu yari afite imbere, atayabona hagafatwa izindi ngamba. Icyo gihe imikino itatu uyu mutoza yari yahawe yayisoje mu manota 9 abonyemo abiri gusa, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaryumyeho ntibwagira icyo butangaza, yewe nta nicyo bakoze ku myanzuro bari bafashe.

Nyuma y’iyo mikino itatu Musanze FC imaze gukina indi mikino itatu, ikaba yarabonyemo amanota 4, harimo amanota 3 bakuye kuri Gicumbi FC bayitsinze ibitego 3-0, uyu ukaba ari nawo mukino wonyine Musanze imaze gutsina muri shampiyona yuyu mwaka, hakabamo inota rimwe bakuye kuri Gasogi United, undi mukino bawutakaje batsinzwe na Heroes ibitego 3-2.

Nyuma yo gutsindwa na Heroes ubuyobozi bwa Musanze Fc bwibutse ko inshingano yabwo ya mbere ari ugushakira ibyishimo abaturage b’i Musanze, maze bufata umwanzuro wo gusezerera aba batoza hagashakwa umutoza uza agkora ibitandukanye n’ibyo abari bahari bakoraga, akongera akagarura umurindi w’abafana ku bworoherane.

Amakuru ava imbere mu buyobozi bw’iyi kipe aravuga ko ubuyobozi bwatangiye ibiganiro rwihishwa na Seninga Innocent uherutse gusezera muri Etincelles, bikaba bivugwa ko mu minsi ya vuba uyu mutoza asesekara i Musanze aje gutoza iyi kipe nyuma yuko uyu murundi yeretswe umuryango.

Niyongabo Amars na Pablo bujuje umubare w’abatoza 6 bamaze gutandukanye n’amakipe batozaga kuva shampiyona yatangira muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, nyuma yuko Olivier Ovambe atandukanye na Mukura, Nduwantare Ismail agatandukana na Gicumbi Fc, Bisengimana Justin agatandukana na Bugesera Fc ndetse na Seninga Innocent uherutse gutandukana na Etincelles.


Seninga Innocent ku muryango yinjira muri Musanze FC gusimbura Amars wirukanwe

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND