RFL
Kigali

Eriksen wifuzwa na Real Madrid yanze akayabo yahawe na Tottenham ngo yongere amasezerano

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2019 15:19
0


Christian Eriksen umaze imyaka 6 akinira Tottenham hotspurs yo mu bwongereza yanze kongera amasezerano ngo akubirwe kabiri umushahara yahabwaga ku cyumweru muri iyi kipe, kubera ko ashaka kuyisohokamo mu kwezi kwa mbere akajya muri Real Madrid yagaragaje ko imwifuza cyane cyangwa akajya muri Juventus.



Nyuma yuko ibyo gusohoka muri Tottenham byanze mu mpeshyi, Christian Eriksen umaze igihe agaragaza ko atagishaka kuguma mu majyaruguru y’i Londre akinira iyi kipe, muri Mutarama ashobora kwerekeza muri Espagne muri Real Madrid cyangwa mu butaliyani muri Juventus nubwo na Manchester United imucungira hafi kuko nayo imukineye cyane, yewe na Tottenham hotspurs akinira ntuiyifuza ko yayivamo.

Nyuma yuko Bruno Fernandez ukinira Sporting club yo muri Portugal yongereye amasezerano muri iyi kipe agatera umugongo amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi yamwifuzaga arimo na Real Madrid ishaka kongera imbaraga mu bakina hagati mu kibuga kuko nkuko umutoza Zidane yabitangaje, aho yavuze ko hakenewe andi maraso mashya, icyizere cyose cyasigaye ku munya Danemark w’imyaka 27 Christian eriksen.

Tottenham Hotspurs iherutse gusinyisha Jose Mourinho nk’umutoza mukuru, akihagera yababwiye ko mu bakinnyi akeneye kubakiraho ikipe Eriksen aza mu ba mbere, abwira ubuyobozi ko bugamba kumuganiriza bakamwumvisha ko agomba kuguma muri iyi kipe, yewe n’ibyo yasaba byose akabihabwa.

Ubuyobozi bwa Tottenham bwegereye Eriksen bumubwira ko yemeye gusinya amasezerano mashya muri iyi kipe yahabwa ibihumbi 150 by’ama pound avuye ku bihumbi 75 by’ama pound yahembwaga buri cyumweru, gusa ariko Eriksen ibyo ntabikozwa kuko yababwiye ko adashaka kongera amasezerano muri Tottenham.

Muri uyu mwaka w’imikino Eriksen amaze gukinira Tottenham imikino 14, yatsinze ibitego bibiri, muri rusange mu myaka 6 amaze muri iyi kipe amaze gukina imikino 291, yatsinze ibitego 68.

Abafana ba Tottenham bavuga ko batakwibagirwa Coup Franc za Eriksen ndetse n’amashoti ye aterera kure akavamo ibitego.

Amakipe akomeye ku mugabane w’iburayi hafi ya yose  yagaragaje ubushake ko yifuza uyu musore ukina hagati mu kibuga asatira muri Tottenham ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Danemark, gusa ariko Real Madrid yo muri Espagne, Juventus de Turin yo mu butaliyani na Manchester United yo mu bwongereza nizo zihabwa amahirwe menshi yo kwegukana uyu musore mu kwezi kwa mbere ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba rifungura.


Eriksen umaze imyaka 6 muri Tottenham ntiyifuza kuyigumamo


Jose Mourinho yifuzaga kubaka Tottenham irimo Eriksen


Eriksen amaze gutsinda ibitego bibiri muri uyu mwaka w'imikino

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND