RFL
Kigali

Seninga Innocent ku muryango winjira muri Musanze Fc nyuma yo gusezera muri Etincelles

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2019 12:58
1


Seninga Innocent uherutse gusezera muri Etincelles ashinja iyi kipe ubwambuzi no kutubaha amasezerano bagiranye, niwe ushobora gutoza Musanze Fc mu gihe Niyongabo Amars utarahiriwe n’iyi kipe yo mu karere ka Musanze yaba yeretswe umuryango.



Amakuru inyarwanda.com ikura muri bamwe mu bakurikiranira hafi ikipe ya Musanze, ni uko hari bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bamaze iminsi mu biganiro na Seninga na mbere yuko afata icyemezo cyo gusezera muri Etincelles biravugwa ko hari haciyeho iminsi baganira, amakuru agera ku inyarwanda.com ni uko umushahara ndetse n’ibindi byose bizafasha uyu mutoza kubona umusaruro nmwiza byamaze kumvikanwaho n’impande zombi.

Biravugwa ko nyuma yo kumvikana ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse n’umushahara wa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda Seninga azajya ahembwa buri kwezi muri Musanze FC, yahise afata icyemezo cyo gusezera kuri Etincelles ayisize ku mwanya wa 9 n’amanota 11.

Haracyategerejwe umwanzuro utazatinda ugomba gufatwa n’ubuyobozi bwa Musanze bukirukana umurundi Niyongabo Amars watozaga Musanze Fc, akaba afite umusaruro mubi kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona aho Musanze imaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino 10 imaze gukinwa, ikaba ifite amanota 9, ikaba iri ku mwanya wa 12, ariko umunsi wa 10 w’imikino muri ‘Rwanda Premier League’ ushobora kurangira yicaye ku mwanya wa 14.

Niyongabo Amars namara kwirukanwa, Seninga azahita yerekwa abanyamusanze nk’umutoza mushya w’iyi kipe.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze Fc buhakana aya makuru bwivuye inyuma buvuga ko nubwo ikipe ya Musanze Fc ihagaze nabi ariko batarafata umwanzuro ku hazaza huyu mutoza.

Seninga Innocent akaba yaratoje amakipe akomeye atandukanye arimo Police Fc, Bugesera Fc, Kiyovu Sport ndetse na Etincelles.


Biravugwa ko Seninga azajya ahembwa Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwayo4 years ago
    naho namara gucakira amafaranga ya Installation araje abahinduke!





Inyarwanda BACKGROUND