Nyuma yo kwamaganwa n’amadini atandukanye, mu mujyi wa Kigali, hari urusengero rwakinguye imiryango ku bakora ubutinganyi.
Iri torero ryafunguye amarembo ku babana bahuje ibitsina, ryitwa TFAM (The Fellowship of Affirming Ministries) nk'uko InyaRwanda yabitangarijwe n'umwe mu barisengeramo. Riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Umuhanzi Kayitare Wayitare ni umwe mu basengera muri iri torero ndetse akaba ari n'umujyanama waryo. InyaRwanda.com twagerageje uko twavugana n'Umuyobozi Mukuru w'iri torero ntibyadukundira.
Mu nkuru ya RFI Afrique, umuhanzi Albert Nabonibo ukora umuziki uhimbaza Imana, umaze iminsi yiyemereye ko ari umutinganyi, avuga ko nyuma yo kubitangaza atigeze yemererwa kuririmba mu rusengero kubera ko ari umutinganyi. Yagize ati ”Nabitangaje kuko nari ndambiwe kubihisha numvaga nshaka kurenga ubwo bwoba no gutanga urugero rwiza kuri bagenzi banjye.”
Akimara kubitangaza yabonye ubutumwa bwinshi bumusaba kureka impano ye y’ubuhanzi cyane ko yahise ahagarikwa mu itorero rye. Yagize ati”Amatorero iyo amenye ko uri umutinganyi bahita bumva ko umuziki ukora atari uw’Imana ndetse bakumva ko umuntu adakwiye kujya ahagaragara.”
Nyuma rero ni bwo iri torero ryakinguye imiryango kuri aba bantu bakora ubutinganyi aho umwe mu bayobozi baryo yabahaye ikaze ati: ”Dufite umwanya uhagije ku batinganyi, abafite ibitsina bibiri icyarimwe, abakene, abagore ndetse na ba bandi batereranywe, hano buri wese arisanga ndetse na ba bakobwa babyariye iwabo, abakobwa bafite imyaka myinshi babuze abagabo.
Mu kiganiro Lucie, umwe mu basengera muri iri torero
yagiranye n’itangazamakuru, avuga ko yahisemo iryo torero kuko ntawe riheza
kuko n’abatinganyi baremwe n’Imana nk’abandi.
Mu Rwanda, nta tegeko rihari rikumira ababana bahuje
ibitsina kuko uyu Nabonibo yaje no gushyigikirwa na Minisitiri NDUHUNGIREHE
Olivier ubwo yandikaga kuri Twitter akabwira Nabonibo ko igihugu kizamurengera nyuma yo
kwirukanwa ku kazi amaze gutangaza ko ari umutinganyi.
Undi witwa Patrick w’imyaka 24 y’amavuko avuga ko yarwanijwe cyane n’amakorali atandukanye kandi azi kuririmba ariko akaba yaraziraga ko afite imiterere myinshi nk’iy’abakobwa bigatuma yirukanwa mu makorali menshi.
Ageze muri iri torero rero avuga ko yishimye ndetse ngo abasha kuririmba nta bwoba afite imbere y’’abantu kuko bo bamukunda ati: ”Nabonye ahantu njya nkisanga kandi nkifata uko ndi nta kwimunyamunya."
Src: RFI Afrique
TANGA IGITECYEREZO