RFL
Kigali

Umunyana Shanitah ntiyahiriwe n'agace ka Miss Supranational Elegance 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:27/11/2019 12:08
0


Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 ntabwo yahiriwe n’igice cyo gutora uhiga abandi ubushongore “Miss Supranational Elegance” cyegukanywe n’uhagarariye u Buholandi.



Irushanwa rya Miss Supranational riri kubera muri Poland ku nshuro ya 11 aho ryitabiriwe n’abakobwa baturutse mu bihugu 85 bitandukanye birimo n’u Rwanda ruhagarariwe na Umunyana Shanitah.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019, abakobwa bari muri iri rushanwa barushanijwe mu gice cyo gushaka umukobwa ugiha abandi mu bushongore, Miss Supranational Elegancy kiba ari igice gishya muri iri rushanwa.

Abakobwa bose uko ari 85 batambukaga imbere y’akanama nkempurampaka n’abandi bari aho bambaye amakunzu maremare.

Muri iki  gice umukobwa uhagarariye u Buholandi  niwe wambitswe ikamba agaragirwa n’uhagarariye Vietnam na Venezuela. Umunyana Shanitah kimwe n’abandi 82 basigaye batahiye aho.

Ku rundi ruhande Miss Umunyana Shanitah yagarutse mu bakobwa 16 ba mbere bitwaye neza mu gace Miss Supranational Influencer Challenge 6. Yaherukaga kugaragaramo muri aba bakobwa kuri challenge ya gatatu.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki 06 Ukuboza 2019 ubwo hazatorwa uzasimbura Valeria Vazquez Latorre ufite iri kamba.

Abakobwa batatu barushije abandi muri Miss Supranational Elegance

Umukobwa uhagarariye u Buholandi niwe wambitswe ikamba

Shanitah Umunyana ntabwo yabashije kwitwara neza 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND