RFL
Kigali

Abagabo: Ibintu 8 udakwiye kubwira umugore wawe

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2019 10:19
0


Kugira ngo umubano wawe n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye urusheho kuba mwiza, hari amagambo uba ukwiye kwitwararika kumubwira cyane ko abantu n’ubusanzwe batakira ibintu kimwe.



Twifashishije ikinyamakuru Le Babi.net twaguteguriye interuro 8 udakwiye kubwira cyangwa kubaza umugore cyangwa umukobwa mukundana.

1.Kumusaba gukora ibyo umukunzi wawe wa mbere yagukoreraga

Si byiza kuratira umugore cyangwa umukunzi wawe ibyo uwo yasimbuye yagukoreraga mu buriri. Igihe ukeneye ko umugore wawe cyangwa umukunzi wawe mushya agukorera ibyo umukunzi wawe mwatandukanye yagukoreraga, ikiza ni uko ubimwigisha ukamubwira ko ubikunda.

Icyo gihe nawe arabigukorera ariko iyo umubwiye ko umukunzi wawe wa kera yabigukoreraga yumva ko urimo kwicuza kuba mwaratandukanye ku buryo bishobora kurakaza umugore wawe akakubwira ati ‘uzamusange, wamusize utamureba’.

2. Warabyibushye

Iyo umukunzi wawe yabyibushye nawe aba abizi, nta mpamvu yo kubimwibutsa, akeka ko ubimubwira kuko bitagushimishije. Ushaka ko bigabanuka wamufasha gukora siporo no kurya neza aho guhora ubimubwira.

3. Iyo myenda ntabwo ikubereye

Uru ni urugero rw’interuro ubwira umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe ikamubabaza. Ikiza wamubwira ko imyenda yambaye utayikunze ukamuha ibisobanuro ariko iyo umubwiye ko imyenda yambaye itamubereye yiyumvamo ko unenze imiterere ye.

4. Wakundanye n’abagabo bangahe?

Nta mubare w’abagabo wagenwe umukobwa cyangwa umugore agomba gukundana nawo, ngo wenda ube wabimubaza kugira ngo umenye ko yagejeje kuri uwo mubare. Si ngombwa rero kumubaza iki kibazo kuko abagore benshi banga ikibazo nk’iki kandi nta n’icyo cyongera ku mubano wanyu.

5. Urashaka kunsura?

Akenshi umusore wasohokanye n’umukobwa aba ashaka ko uwo mukobwa anamusura. Ni byiza kwirinda kumubaza iki kibazo ahubwo ukabimubwira mu buryo butari ikibazo kandi buha umukunzi wawe amahitamo.

Wenda ukaba wavuga uti ‘Si byiza ko ijoro turikesha turi hano’. Niba nanone ushaka kumuha gahunda y’ubutaha mwari kumwe cyangwa mwarimo muvugana, sibyiza ko umubaza ngo urashaka kunsura kuko ahita akeka ko ushaka ko muryamana. Ikiza umubaza aho yifuza ko ubutaha muzahurira.

6. Urashaka guhura n’umuryango wanjye?

Kujyana umukunzi wawe mu rugo iwanyu ni ikintu cy’ingenzi mu rukundo. Gishobora no kugira icyo cyangiza mu rukundo rwanyu igihe umuryango wawe utari witeguye. Kubaza umukobwa niba ashaka ko uzajya kumwereka umuryango wawe byumvikana nko kubimuhatiriza. Aho kubimubaza wabimumenyesha ukamusaba ko azakubwira igihe azaba yiteguye.

7. Byari bimeze bite?

Umuntu mukundana ntatinyuka guhita akubwira ko hari ibitagenze neza kuko aba adashaka kukubabaza, ikiza ni uko utegereza akazabikugaragariza mu bundi buryo utabimubajije.

8. Sinkunda inshuti zawe

Aho kugira ngo ubwire umugore wawe cyangwa umukunzi wawe ko afite inshuti mbi, ahubwo umufasha kubona no guhitamo inshuti nziza akareka inshuti za kera.

Umwanditsi: Clementine Uwiringiyimana-InyaRwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND