RFL
Kigali

Nyamata: Mc Brian n’inshuti ze bagabiye imiryango itishoboye-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 19:35
0


Mc Brian hamwe n'inshuti ze mu rwego rwo kwishimira isabukuru y'imyaka 3 amaze akora umwuga w'ubushyushyarugamba(MC) bagabiye imiryango 15 yo mu karere ka Bugesera umurenge wa Nyamata ihene zizabafasha kwikura mu bukene.



Ku cyumweru nibwo abasore n'inkumi biganjemo umubare munini w’urubyiruko bahagurutse Kigali berekeza mu karere ka Bugesera bashyigikiriza imiryango itishoboye amatungo magufi.

Ni igikorwa kitabiriwe n’inzego z'ubuyobozi zitandukanye mu karere ka Bugesera zirimo iz'umutekano, urubyiruko ndetse n'izihagarariye abafite ubumuga muri aka karere.

Umwe mu borojwe Muteteri Odetta yashimye Mc Brian n’inshuti kuba bamuekerejeho ndetse asanga ihene yahawe igiye kumufasha kuzamura umusaruro w'ubuhinzi bw'inyanya yakoraga akagorwa no kubona ifumbire.

Yagize ati: "Twajyaga tubona ifumbire tuyiguze kuko nta tungo nari mfite. Nshimishijwe no kuba aba bana badutekerejeho bakatworoza rigiye(itungo) kudufasha mu kuzamura umusaruro wacu."

Umuhuzabikorwa w'umurenge wa Nyamata, Ndayambaje Dominique yashimangiye ko yizeye ubunyangamugayo bwabaye mu guhitamo abagenerwa aya matungo magufi kuko yasabye abakuru y'imidugudu yatoranyijwe kurebana ubushishozi ndetse harebwa abayakeneye kurusha abandi.

Mc Brian yasabye aba baturage borojwe kwita ku matungo bahawe ndetse na bo bakazoroza bagenzi babo batishoboye.

Ati: " Twabafashije tutabazi, tubakorera ubuvugizi tutaziranye ariko mwebwe mushobora koroza abandi bagenzi banyu muziko nabo bazikeneye. Ntimuzikunde wumve ngo ufite ihene umunani cyangwa icumi mu gihe umuturanyi wawe nawe yabuze ni imwe yoguheraho ngo yorore."

Uretse koroza abaturiye Nyamata, Mc Brian n'inshuti ze baboneye umwanya wo gusangira ndetse no gusabana n'iyi miryango maze urubyiruko rutandukanye rwo muri aka karere ka Bugesera ruboneraho umwanya rwerekana impano ziri muri bo.

Aborojwe bashimye Mc Brian n'inshuti ze babatekerejeho

Aborojwe basabwe kuzitura abandi mu murongo wo gufashyanya kuvana mu bukene


Umwanditsi: Eric RUZINDANA - INYARWANDA.COM


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND