RFL
Kigali

Aline Gahongayire na Danny Mutabazi batumiwe mu giterane 'Singira ibyawe' cyateguwe na Bishop Harerimana

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 18:37
0

‘Singira ibyawe’ ni igiterane cyateguwe n’Itorero rya Zarephath Holy Church mu Rwanda riyobowe na Bishop Harerimana Jean Bosco. Iki giterane cyatumiwemo abahanzi bari mu bakunzwe muri iki gihe ari bo Aline Gahongayire ndetse na Danny Mutabazi.



Zarephath Holy Church igiye guhuriza abakirisitu mu giterane cy’imbaraga cyitezwemo ibitangaza no kubohoka kw’abazacyitabira kizabera mu mujyi wa Kigali mu ntego igira iti:"Singira ibyawe "(2 Abami 6-7).

Iki giterane cy’iminsi 4 kizatangira kuva taliki ya 01 kugeza kuwa 04 Ukuboza 2019 kikazabera i Remera muri Salle Polyvalente yitwa Uwoba iherereye hafi yo kwa Rwahama imbere y’ahakorera MTN aho kizajya gitangira saa cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (09h00-18h00).


Aline Gahongayire azaririmba muri iki giterane

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuze ko iki giterane cyahawe intego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka no gukangurira abantu kugana inzira y’agakiza ari nayo mpamvu bagihaye intego igira iti:""Singira ibyawe "(2 Abami 6-7).

Bishop Harerimana yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu bitangaza. Ati “Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakirisitu ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza birakunezeza kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro.”


Danny Mutabazi yatumiwe muri iki giterane

Bishop Harerimana yagaragaje igishobora gutuma umuntu asenga cyane agategereza isezerano ariko ntirisohore. Yagize ati “Yesu yaravuze ngo nitumwizera tuzakoreshwa nk’ibyo yakoraga ndetse tunabirenze. Impamvu abantu badasubizwa byashoboka ko babigiramo uruhare bakabura kwizera."

Twabibutsa ko iki giterane cyatumiwemo abaririmbyi barimo Aline Gahongayire ,Danny Mutabazi n’amakorali anyuranye arimp; Ijwi rya Yesu na Fire Team n’abandi. Bishop Harerimana Jean Bosco ni we uzaba ari umwigisha w’iki giterane uzanafata umwanya uhagije wo kujya asengera abantu mu kubasabira gusingira ibyabo byanyazwe n’umwanzi satani.


Bishop Harerimana umuyobozi mukuru w'itorero ryateguye iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND