RFL
Kigali

"Kuki buri gihe mporana inyota?" Menya impamvu

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 15:09
0


Kugira inyota ni kimwe mu bimenyetso umubiri wawe wifashisha ukubwira ko mu mubiri amazi yari kuba macye, gukora neza bitari gukunda. Ni byiza rero kunywa amazi mu gihe akanewe, ariko niba ukunda kunywa amazi kenshi menya ko bishobora kugutera indwara, ariko reka twibaze ngo kuki mporana inyota?



KUBURA AMAZI MU MUBIRI

Kubura amazi mu mubiri bisobanuye ko umibiri wawe nta mazi ahagije ufite, noneho kugira inyota kikaba ikimenyetso kibikwereka (Symptom). Ibi bishobora guterwa n'impamvu zitandukanye zirimo imyitozo ngorora mubiri, kuba urwaye impiswi, kuruka ndetse no kugira ibyuya.

NUBWO BIMEZE BITYO HARI IBINDI BIKWEREKA KO UKENEYE AMAZI

·         Inkari zigiye gusa n'umukara

·         Kutajya kwihagarika uko bisanzwe

·         Kugira iminwa yumwe

·         Kumva ufite umunaniro ndetse no kurwara umutwe.

Ku bana bakunze kugira iyi ndwara yo kugira inyota cyane uzababwira n'uko:
Nta marira bazajya bazana mu gihe barimo kurira, kugira iminwa ikakaye nk'uko twabibonye no ku bakuru n'ibindi bitandukanye.

Gukunda kugira inyota rero biterwa n'uko iminwa yawe iba yumye aho amacandwe akorwa aba adahagije ibi bigaterwa ni uko uri gufata imiti y'indwara runaka, urwaye canceri, imitsi y'umutwe no mu ijosi cyangwa se nanone ukaba ukunda kunywa itabi. 

Nubona rero wagaragaje ibimenyetso twavuze haraguru hakiyongeraho, guhumeka bikomeye, kutumva uburyohe bw'ibintu uri kurya, ibyo wisize kumunwa (Abakobwa) byafashe ku menyo, amacandwe make kunanirwa gukanja n'ibindi, uzahite ujya kwa muganga ubundi bagufashe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND