Umuhanzikazi w’umunyarwandakazi, Neza, yatangaje ko yataye akazi keza yakoraga mu kigo cya Leta muri Canada kugira ngo abashe gukora umuziki yakunze kuva akiri umwana.
Neza Patricia Masozera ni umwe mu bahanzikazi bakomoka
mu Rwanda bari kugeregeza kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando rwa Afurika biciye
mu muziki.
Mu mwaka wa 2017 yegukanye igihembo cya Afrimma nk’umuhanzi
utanga icyizere icyo gihe yari ahanganye n’abarimo Mr Eazy uri mu bahagaze neza
muri Nigeria.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Nation cyo
muri Nigeria Neza yagarutse ku rukundo rwe rw’umuziki kuva akiri umwana kugeza
atangiye kuwukora nk’umwuga mu 2017.
Neza yavuze ko umuhamagaro yiyumvamo kuruta iyindi ari
ukuririmba ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo kuva ku kazi ka leta yakoraga
muri Canada akajya kuba muri Nigeria kugira ngo ahakorere ibyo akunda.
Ati “ Mu 2017 nabonye amahirwe yo gukorana n’inzu
ifasha abahanzi iri muri Lagos, nahise ndeka akazi ka buri munsi nakoraga mu
kigo cya leta kiri mu mujyi wa Ottawa cyitwa OSFI (Office of the Superintendent
of Financial Institutions) nimukira muri Nigeria kugira ngo nkore umuziki
wanjye.”
Iyi nzu ifasha abahanzi ni MCG Empire iyoborwa na MC
Galaxy bakaba baratandukanye nyuma y’umwaka umwe bakorana.
Neza avuga ko icyemezo cyo kureka akazi ka leta akajya
mu muziki ari kimwe mu byiza yafashe kuko yumvaga ubuzima bwe butameze neza
atari kuririmba.
Ati “ Nicyo cyemezo cyiza kurusha ibindi nafashe mu
buzima bwanjye. Kwicara mu biro kuva saa tatu kugeza saa kumi n’imwe byari
binkomereye. Numvaga ubuzima buri kunsiga kuko numvaga nkumbuye umuhamagaro
wanjye nyakuri. Sinshobora guhindura ubuzima ndimo ubu uko byagenda kose. Ndanezerewe.”
Neza yavuze ko bwa mbere ajya gukorera umuziki muri Nigeria bitagenze neza nk’uko yabyifuzaga kuko nta ruhare rugaragara yagiraga mu gufata ibyemezo biganisha ku iterambere rye nk’umuhanzikazi.
Ati “ Ubwo nimukiraga i Lagos hafi ya buri mwanzuro
werekeranye n’iby’umuziki wanjye nawufatirwaga n’abandi. Kuva ku bwoko bw’umuziki
nkwiye gukora, kugera n’uko ngomba kugaragara kandi ntibyigeze bitanga
umusaruro.”
Ubu avuga ko afite itsinda rimufasha ku buryo abakunzi
be ahaba ibyo yifuza bidaturutse mu bushake bw’undi muntu.
Kuva ubwo Neza yahise aguma muri Nigeria hafi y’umukunzi we ari naho akorera umuziki binyuze muri label ya Skales yitwa OHK Music ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo yise Killa.
Neza n’umukunzi we bivugwa ko babana nk’umugabo n’umugore baherutse guca amarenga ko baba bitegura no kubyara umwana wabo w’imfura.
Neza avuga ko nta kindi yakora kitari umuziki
TANGA IGITECYEREZO