RFL
Kigali

Umuhanzi Javanix yahuje imbaraga na The Same bakorana indirimbo 'Night Love'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 13:22
0


Mu gihe habura iminsi micye ngo ibihembo bya Kivu Awards bitangwe bamwe mu bahanzi bari kubihatanira bishyize hamwe bakorana indirimbo bise 'Night Love'.Javanix yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo igiye kumufungurira imiryango mu rugendo rwe rw'umuziki.



Icyumweru kirashize itsinda The Same rihuje imbaraga na Javanix w' i Rusizi bakorana indirimbo bise 'Night Love'. Iyi ndirimbo yaravuzwe cyane mbere yo gusohoka kugeza ubwo isohotse. Munyikirizo y'iyi ndirimbo Jay Farry wo muri The Same atangira aririmba uburyo yamaranye ijoro n'umukobwa bari bahuye bwa mbere ku buryo bworoshye bifatwa nk'aho yorosoraga uwabyukaga, ibi biza bishimangirwa n'abagenzi be muri iyi ndirimbo.Mu kiganiro na Javanix yahishuye ko ari we wifuje gukorana indirimbo n'aba basore kuko yabonaga ubuhanga bwabo ndetse bakaba bafite n'aho bamaze kugera muri muzika. Yagize ati" The Same ni itsinda ryiza muri music (muri muzika) narabatekereje mfatanyije na management yanjye dusanga dukwiye gukorana nabo kandi byarakozwe turabashimira.

Night Love ni indirimbo igaruka ku rukundo rw'abantu babiri bahuye bwa mbere ariko bamara guhura bose bagahita biyumvanamo bitewe n'uburyo bari bishimanye ijoro ryose. Urukundo rero ntirugombera ko mujya kure ahubwo isomo twatangaga ni uko urukundo aho ariho hose rwahaboneka".

The Same na Javanix ni bamwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Kivu Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere mu turere dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu mu ntara y'Uburengerazuba, bigahabwa abakoze kurusha abandi mubyiciro bitandukanye.

UMVA HANO NIGHT LOVE YA JAVANIX NA THE SAME


Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND