RFL
Kigali

Kaiga Kevin ubitse imidari 5 ya Zahabu ari mu bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo koga '5th Cana Zone III Swimming Championships’

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2019 20:47
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 26/11/2019 ni bwo ikipe y’u Rwanda mu mukino wo koga yerekeza mu gihugu cya Kenya mu irushanwa mpuzamahanga ryo koga '5th Cana Zone III Swimming Championships’ rizabera mu mujyi wa Nairobi.



‘Iri rushanwa rya '5th Cana Zone III Swimming Championships’ rizatangira tariki 27/11/2019 risozwe tariki 1/12/2019. Kugeza ubu ntabwo Federasiyo y’umukino wo koga iratangaza urutonde rw’abazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rigiye kubera muri Kenya. 

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko muri iyi mikino yo koga izahuza ibihugu byo mu karere, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 12 barimo Kaiga Kevin w’imyaka 14 wiga muri LDK umaze gutwara imidari itari micye mu mikino yo koga. Muri uyu mwaka wa 2019 bwo uyu mwana yakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Perezida wa Federasiyo y’imikino yo koga mu Rwanda, Kinimba Ufitimana Samuel yabwiye Umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko mu gitondo cy’uyu wa Kabiri ari bwo ikipe y’u Rwanda yerekeza muri Kenya muri irushanwa rya ‘5th Cana Zone III Swimming Championships’. Ni nabwo ari budutangarize urutonde rw'abakinnyi bose b'u Rwanda berekeje muri Kenya muri iri rushanwa.


Kaiga Kevin twabashije kumenya ko ari mu bazitabira iri rushanwa ryo koga, ni umwana wa Pastor John Kaiga ubarizwa muri Healing Centre church i Remera wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda. Kaiga Kevin amaze kuba intyoza mu mukino wo koga dore ko amaze kwegukana imidari inyuranye mu mukino wo koga. 

Kaiga Kevin yatangiye uyu mukino wo koga ku myaka 7 y’amavuko, atangira guserukira u Rwanda ku myaka 8 aho yabashije kujya muri Uganda. Kaiga Kevin abitse iwabo mu rugo imidari ya Zahabu 5 n’iya Bronze 2 yegukanye mu mikino yo koga. Ari mu bana bitwaye neza cyane muri 2017 mu irushanwa ryo koga ryateguwe na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa.

Muri 2017 ubwo Kaiga Kevin yahabwaga umudari na Miss Iradukunda Elsa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND