RFL
Kigali

Rayvanny yatandukanye n’umugore we umushinja kuryamana n'umukobwa yakoresheje mu ndirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2019 19:41
0


Umuhanzi w’umunya-Tanzania Rayvanny [VannyBoy] ubarizwa muri WCB Wasafi, yemeje ko yatandukanye n’umugore we Fahyvanny umushinja ko yamuciye inyuma n’umukobwa yifashishije mu mashusho y’indirimbo yise ‘I Love you’ yasohoye ku wa 12 Ugushyingo 2019.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘I Love you’ amaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe. Rayvanny yakoresheje umukobwa witwa Nanah bakina ubutumwa bw’ibyo yaririmbaga yishyize mu mwanya w’umusore n’umukobwa barushinze bashagawe n’umubare munini.

Bombi bambikana impeta bagahamya urwo bakundana, bakarebana akana ko mu ijisho n’indi mikino myinshi ihishura urukundo mu mashusho y’iyi ndirimbo. Ibi byakurikiwe n’uko Fahyvanny [Umugore wa Rayvanny] yamushinje ko yamuciye inyuma n’uyu mukobwa yakoresheje mu ndirimbo.     

Rayvanny yanditse yemeza ko yamaze gutandukana n’umugore amwifuriza guhirwa mu buzima bwe ndetse avuga ko azakomeza gukunda umuryango we.

Mu biganiro bitandukanye n’itangazamakuru, uyu mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘I Love you’ ya Rayvanny, yahakanye ibivugwa ko yaryamanye n’uyu muhanzi, avuga ko ari ikosa adashobora gukora mu buzima bwe. 

Rayvanny yavuze ko yatunguwe bikomeye n’icyemezo cyafashwe n’umugore we yirengagije ibihe banyuranyemo.

Ati “Narakubashye mu myaka yose twamaranye. Buri wese yagiye akosoreza undi ariko tukicara tugasabana imbabazi. Buri gihe wasaga nkaho ushaka ubuzima butazagira icyo bugufasha. Ndakubaha nkubaha n'umuryango wanjye. Ntacyo bitwaye niba wahisemo kugenda, sinzigera mbikurenganyiriza.” 

Yungamo ati “Ndacyagukunda. Ndakwifuriza ibyiza mu buzima bwawe.” Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania, byavuze ko Fahyvanny yababajwe bikomeye n’uburyo Rayvanny yakinnye ubutumwa bwo mu ndirimbo ye yiyegereza uyu mukobwa.  

Kuri we yemeza ko umugabo we yamuciye inyuma aryamana n’uyu mukobwa usanzwe ari umubyinnyi. Uyu mukobwa yahakanye ibivugwa avuga ko uburyo yitwaye mu mashusho y’indirimbo yabikoze kinyamwuga ‘nta kindi kirengaho’.

Uyu mukobwa wagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo, anavuga ko asanzwe afite umukunzi kandi ko urukundo rwabo rugana heza. Ikinyamakuru Tuko, cyanditse ko uretse amashusho y’indirimbo ‘I Love you’ ya Rayvanny, Nanah yanagaragaye mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

Yavutse yitwa Raymond Shaban Mwakyusa ahitamo gukoresha izina rya Rayvanny mu muziki. Ni umunya-Tanzania w’umunyamuziki w’umuhimbyi ubarizwa muri ‘Label’ ya WCB Wasafi yashinzwe na Diamond Platnumz.

Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Kwetu’ yatumye ahangwa amaso na benshi. Yavutse kuwa 22 Nzeri 1993 avukira muri Ntara ya Mbeya muri Tanzania. Asanzwe afitanye umwana na Fahyvanny batandukanye bise Jaydan Vanny.

Rayvanny yemeje ko yatandukanye n'umugore we babyaranye


Rayvanny yagiye asohora amafoto ari kumwe na Nanah yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye 'I Love you'

Nanah avuga ko ibyo yakoranye na Rayvanny mu ndirimbo ari ibisanzwe

Uyu mukobwa avuga ko asanzwe afite undi musore bakundana kandi ko bagana aheza

RAYVANNY YATANDUKANYE N'UMUGORE WE UMUSHINJA KURYAMANA N'UMUKOBWA YAKORESHEJE MU NDIRIMBO 'I LOVE YOU'




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND