RFL
Kigali

Abagabo bakennye bakunda amabere manini abakire bagakunda amato-Ubushakashatsi

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2019 15:48
0

Ubushakashatsi bw’abanya Malayisiya bwatangaje ko abagabo b’abakene bakunda abagore bafite amabere manini naho abagabo b’abakire bagakunda abagore bafite amabere mato cyane.



Viren Swami na Martin Tovée, abahanga mu by’imitekerereze, bakoze ubu bushakashatsi bagamije kureba niba ubutunzi umugabo afite bushobora kugira uruhare mu gutuma umugabo ahitamo ingano runaka y’amabere y’umugore yifuza.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari isano iri hagati y’umutekano mu by’ubutunzi umugabo afite no gukunda ingano y’amabere runaka.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru le Babi.net ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 266 bo mu bice bitatu bitandukanye by’igihugu cya Malayisiya bareba imibereho yabo itandukanye. Barebye abakene, aboroheje n’abakize.

Aba bagabo bose bagiye basuzumwa ku buryo bagiye bishimira abagore bafite ingano z’amabere zitandukanye baza kureba uburyo buri mugabo yagiye akururwa n’isura y’inyuma y’uwo mugore (Physical attractiveness). 

Ubushakashatsi bwaje kubona ko abagabo bakennye bakururwa cyane n’abagore bafite amabere manini kuruta abagabo bahagaze neza mu by’ubutunzi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko impamvu abagabo b’abakene bakunda abagore bafite amabere manini ari uko baba bayabonamo ubushobozi bwo kuzabasha kwita ku mwana no kumuhaza igihe ari konka.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bazungu gusa kuko burya ubwoko bw’abantu nabwo bushobora kugira uruhare mu guhitamo ingano y’amabere umugabo runaka akunda.

Umwanditsi: Uwiringiyimana Clementine-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND