RFL
Kigali

Holy Move of Praise Drama Team yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Pastor Theogene, Gaby, Serge na Healing WT

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2019 12:50
0


Holy Move of Praise Drama Team ikorera umurimo w'Imana mu itorero Free Methodiste church i Gikondo yateguye igitaramo gikomeye batumiyemo abaramyi bakunzwe mu Rwanda ndetse n'amatsinda atandukanye nayo akunzwe n'abatari bacye.



Iki gitaramo cyiswe 'Redemption concert second edition' kizaba tariki 1 Ukuboza 2019 kibere i Gikondo kuri Methodiste Libre kuva saa munani n'igice z'amanywa nk'uko Inyarwanda.com yabirangarijwe na Holy Move of Praise Drama Team. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko icya mbere cyabaye umwaka ushize wa 2018.

Muri iki gitaramo, aba basore n'inkumi bagize itsinda Holy Move of Praise Drama Team bahimbaza Imana bakoresheje ingingo z'imibiri yabo bazaba bari kumwe na Pastor Theogene Niyonshuti umaze kwamamara kubera ubuhamya bwe bw'ukuntu yahoze mu biyobyabwenge, ubu akaba ari umukozi w'Imana.Ni ubuhamya atanga yigana imvugo y'abana bo ku muhanda, bigasetsa benshi.

Hatumiwe kandi abaramyi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo; Gaby Irene Kamanzi wamamaye mu ndirimbo 'Amahoro', Serge Iyamuremye ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Biramvura', 'Yari njyewe', Arsene Tuyi wamenyekanye mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe', Healing Worship Team ikunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba, Shalom choir na Dj Spin uzaba uvangavanga imiziki. 


Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 1/12/2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND