RFL
Kigali

Arsenal: Abatoza 3 bagomba kuvamo umwe usimbura Unai Emery ushobora kwirukanwa bashyizwe ahagaragara

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2019 11:42
1


Umunya Espagne utoza ikipe ya Arsenal ashobora kwirukanwa kubera umusaruro muke uri kugaragara muri iyi kipe ibarizwa i Londre, abayobozi b’iyi kipe ntibumva kimwe uyu mwanzuro kuko hari abakimufitiye icyizere, gusa ariko mu gihe yakwirukanwa amazina atatu y’abatoza bakomeye bayobowe na Pochettino niyo yavamo umwe umusimbura.



Nyuma y’umukino Arsenal yanganyije na Southampton bigoranye ku wa Gatandatu ibitego 2-2, ubwo Lacazette yaba umucunguzi w’iyi kipe akiyitsindira igitego cyo kunganya mu minota y’inyongera, byatumye Arsenal yuzuza imikino 11 ibonye intsinzi mu mikino ibiri gusa, ukaba ari umusaruro utaranejeje ubuyobozi, abafana ndetse n’abakunzi b’iyi kipe y’abarashi nkuko bakunze kuyita.

Mu mikino 13 imaze gukinwa muri shampiyona y’ubwongereza, Arsenal iri ku mwanya wa 8 aho ifite amanota 18, ikaba irushwa na Liverpool ya mbere amanota 19, yatsinze imikino 4, inganya 6, itsindwa 3, ikaba irimo umwenda w’igitego kimwe. Uyu musaruro ni mubi cyane ugereranyije n’imyaka 5 ishize kuko bitaherukaga muri iyi kipe.

Kuba iyi kipe itari kwitwara neza ikaba ariyo kipe ihagaze nabi mu makipe akomeye mu bwongereza bishyira igitutu ku mutoza wayo Unai Emery ushobora gusezererwa n’iyi kipe isaha n’isaha. Gusa ariko mu buyobozi bwa Arsenal nabo ubwabo ntibahuriza ku ngingo imwe yo kumureka agakomeza akazi cyangwa kwirukanwa.

Nkuko ikinyamakuru Daily Mail kibigaragaza, ushinzwe umupira w’amaguru muri Arsenal Raul Sanllehi na n’umuyobozi w’iyi kipe Edu bo baracyafitiye icyizere Unai Emery ndetse bashaka ko yakomeza agatoza ariko Komite nyobozi ya Arsenal irashaka ko uyu mutoza yirukanwa agasimburwa bityo hakabaho impinduka mu ikipe.

Abatoza batatu bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru w’isi nibo bashyizwe ku rutonde rwabahita batoranywamo umwe wasimbura Emery mu gihe cyose yirukanwe.

Mauricio Pochettino uherutse kwirukanwa muri Tottenham Hotspurs niwe nimero ya mbere mu batoza bahabwa amahirwe menshi yo kuba basimbura Unai Emery, kuri uru rutonde kandi hagaragaraho Massimiliano Allegri watoje Juventus de Turin yo mu butaliyani, hakanagaragaraho kandi umugabo wakiniye iyi kipe mu myaka yashize ariko ubu akaba ari umutoza w’ungirije muri Manchester City, Mikel Arteta.

Umukino w’umunsi wa 14 muri shampiyona y’ubwongereza, Arsenal izaba yagiye ku kibuga cya Norwich City tariki ya 01/12/2019 saa 16h00’.


Ku mukino Arsenal yanganyije na Southampton 2-2 Unai Emery ntiyashimishijwe n'umusaruro yabonye


Arsenal ntihagaze neza muri shampiyona y'ubwongereza 2019-2020


Unai Emery ashobora kwirukanwa muri Arsenal isaha n'isaha azira umusaruro mubi


Mauricio Pochettino niwe uri ku mwanya wa mbere mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Emery niyirukanwa


Massimiliano Allegri nawe ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Emery


Mikel Arteta wungirije Guardiola muri Manchester City ashobora gutoza Arsenal

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera fered4 years ago
    bamwirukane pe ntacyo amaze nakimwe





Inyarwanda BACKGROUND