Bwa mbere mu mateka ye, umuhanzi Muneza Christopher yahishuye ko afite umukobwa bakundana bamaranye imyaka itanu yaramugize ubwiru.
Christopher ni umwe mu basore bakora umuziki mu Rwanda bakunzwe n’igitsina gore ku mpamvu zirenze imwe. Yibanda ku nsanganyamatsiko y’urukundo, ikundwa n’abakobwa benshi, ijwi rye n’igihagararo cye bikurura abatari bake, nyamara kuva yabaho nta muntu wigeze amenya inkumi yegeka imisaya mu bituza bye, ngo ayiteteshe ayiririmbira.
Umukobwa umwe rukumbi byahwihwishwe ko akundana na
Christopher ni uwabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe ariko biza
kugaragara ko ari impuha.
Mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru mu bihe
byatambutse, Christopher yaragize ati “Icyo ni ikintu cyonyine nsigaranye ntashaka gushyira mu itangazamakuru
ibindi byose mwarabimenye”.
Mu Kiganiro yagiranye na INYARWANDA bwa mbere Christopher yashyize yemera ko ari mu rukundo n’umukobwa bamaranye imyaka itanu n’ubwo yanze kugira ibindi amuvugaho. Ati “Mfite umukobwa dukundana, tumaranye imyaka itanu. Ibyo ni byo mbashije gutangaza ubu.”
Christopher atangaje aho ahagaze mu rukundo mu gihe yanashyize hanze indirimbo nshya yise “Uti Sorry” avuga ko ishingiye ku byabaye ku bantu b’inshuti ze. Yavuze ko yashakaga kwerekana ko mu gihe cyose umuntu ari mu rukundo aba agomba kugira ibyo yigomwa ndetse akiga n’ibindi bishya kugira ngo abane neza n’uwo bakundana.
Ati “ Aho yaturutse ku bantu bashaka kuba mu bintu
icyarimwe. Ubundi kuba mu rukundo bisaba kureka ibintu bimwe wajyaga ukora no
gukora ibindi utajyaga ukora. Hari abantu batagira ibyo bahindura bari mu
rukundo bakababaza inshuti zabo.”
Iyi ndirimbo ni iya kane Christopher ashyize hanze izasohoka
kuri alubumu ya gatatu ateganya gushyira hanze. Ije nyuma ya “Ko Wakonje”, “Izina
Ryanjye”, na “Ndakwemera”.
TANGA IGITECYEREZO