RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Dore ibizakubaho nuryama udakuye masikara (mascara) ku mubiri wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/11/2019 10:56
0


N'ubwo bizwi cyane ko mbere yo kuryama ugomba kubanza gukuraho mascara ku mubiri wawe, hari benshi batabyitaho bakisiga maquillage ubundi nijoro bakaryama batazikuyeho bibwira ko ntacyo bibatwara na cyane ko baba bananiwe bakumva nta mpamvu yo kujya gukaraba mu maso nijoro.



Kuryamana mascara ni ikosa rikomeye cyane kuko bishobora kukuzanira ingaruka utapfa kwigobotora nk'uko abahanga babivuga. Urugero rworoshye ni urwa Theresa Lynch, umunyamerika w’imyaka 50 y’amavuko, yamaze imyaka 25 yisiga za mascara ku maso n’izindi maquillage bimuviramo ubuhumyi bw’iteka ryose.


Akibona ko afite ikibazo yagiye kwa muganga, amubwira ko nta kindi yamukorera ko ari ugutegereza urupfu ati "Nabonye ari ibintu bitangaje cyane afite mu maso ye ahateganye n’aho akunda gusiga ibirungo, sinigeze mbona ibintu nk’ibi birashoboka ko ari mascara yisize igihe kinini zagiye zimwica buhoro buhoro, imyaka 25 abyisiga ni myinshi."

Ntabwo izi maquillage zigira ingaruka ku maso gusa ahubwo zigira n’ingaruka ku ruhu rw’uzisiga buri gihe ntazikureho mu masaha ya nimugoroba.


Ikindi gikomeye utari uzi ni uko za fond de teint za poudre abagore n’abakobwa bakunda kwisiga zituma uruhu rusaza vuba

Niba ushaka kurinda uruhu rwawe n’amaso yawe ni byiza kubanza gukaraba mu maso mbere yo kuryama, ibyo bikaba ibintu bihoraho ku buzima bwawe, nk'uko utasohoka mu nzu utisize maquillage abe ari nako wumva ko utagomba kuryama udakarabye mu maso. Ikindi ni uko ukwiye gukora siporo zituma ubira ibyuya kugira ngo umubiri wawe ubashe guhumeka neza bizakurinde indwara z’uruhu.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND