RFL
Kigali

Asia: Umugabane ufatiye runini isi mu bucukuzi bwa Peterori, Menya ibihugu bikoresha nyinshi n'uburyo ari isoko y'ubukungu

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2019 10:36
0


Buri mugabane ubarizwa kuri iyi isi ya Rurema, bisa nk’aho ugiye ufite ikintu uzwiho kihariye. Kibe cyiza, cyangwa se kibi! Nk’umugabane wa Afurika, ufatwa nk’umugabane w’intambara n’amakimbirane, inzara, ubukene ndetse n’ibindi.



Uyu munsi, ntabwo tuvuga kuri Afurika. Ahubwo, turibanda ku mugabane wa Asia, aho turareba ibijyanye n’ubuhambare bwawo mu gucukura peterori ndetse n’ibiyikomokaho. Ubu, ni ubucuruzi (business) bumaze gufata indi ntera, ndetse bukaba bunagira ingaruka nziza cyangwa se zitari nziza ku mibereho y’abantu ya buri munsi ku isi.

Nko mu bucuruzi uzasanga ibintu byahenze; ibiciro byuriye, bitewe n’uko peterori nayo yuriye. Mu bijyanye no gutwara abanatu n’ibintu, uzasanga amafaranga y’itike yuriye bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya peterori ku isi.
Imwe mu miyoboro ikoreshwa mu gutunganya peterori 

Imibare igaragaza ko byibuza bibiri bya gatatu bya peterori ikoreshwa ku isi ituruka ku mugabane wa Asia. Babaye ubukombe!. Gusa, n’ubwo inyinshi ituruka kuri uyu mugabane, ntabwo ariko ihakoreshwa ari nyinshi! Usanga igurishwa cyangwa se ikaba icukurwa n’inganda z’imahanga, hanyuma zikayijyana ahandi nko muri Leta Zunze Ubumwe zA Amerika, ari naho hakoreshwa peterori nyinshi ku isi.

Ntabwo twaza kurondora ibihugu byose by'uyu mugabane wa Asia bicukura, bikanatunganya peterori ndetse n'ibindi biyikomokaho. Ibyo raporo nyinshi zigarukaho ko bifatiye runini isi muri ubu bucuruzi, harimo: U Bushinwa buherereye muri Asia butanga byibura ingunguru zigera kuri miliyoni 4 buri munsi, aho imyobo bamaze kuzuza ubutaka idahagije, iki gihugu kigaragaza ko mu mwaka wa 2025 kizongera ikigero kugeza kuri 50%, ubwo bakazajya bakora ingunguru miliyoni 6 buri munsi.

Kuri uyu mugabane kandi haboneka n'ibindi bihugu bicukura peterori nk'u Buhinde butunga ingunguru zigera kuri miliyoni 2.5, bigatuma ubucukuzi bwa peterori bwinjiza 75% ku musaruro w'imbere mu gihugu. Nyuma yacyo haza ibihugu nka: Indonesia, Malaysia, Vietnam ndetse n'ibindi.

Bisa nk'ibyihariye, kuri uyu mugabane kandi, haboneka ibindi bihugu biri mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East). Ni ibihugu by’Abarabu. Aha, hacukurwa peterori ku buryo buhambaye, kugeza aho usanga umuntu byaramukijije, akaba atunze amamiliyaridi y’amadorali. Imibare igaragaza ko muri iki gice cy’isi, haturuka peterori ingana na 30% y’ikoreshwa ku isi hose.

Bimwe mu bigunguru bibikwamo peterori muri Saudi Arabia 

Ubwo, iba yaturutse mu bihugu nka: Saudi Arabia, hacukurwa ingunguru miliyoni 12 ku munsi. Iki, kikaza no mu bihugu icumu bikoresha peterori nyinshi ku isi. Ku isoko, Saudi Arabia itanga byibuza 15% ku isi hose. Nyuma y’ iki gihugu, haboneka Iraq itanga ingunguru zikabakaba muri miliyoni 4.5 ku munsi, Iran nayo igeza mu ngunguru miliyoni 5, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates), ho hacukurwa ingunguru zirenga miliyoni 3 buri munsi. Ahandi ni Kuwait nayo itungunya peterori igera ku ngunguru miliyoni 3.

Biragaragara ko ku isi hari ubucukuzi bwinshi bwa peterori ndetse n’ibindi biyiturukaho. Ntabwo bikorerwa gusa ubucuruzi, kuko iyi isi dutuye biba bisa nk’ aho itagira ubuzima nk’ubwo ifite ubu munsi y’ubutaka haramutse hatari ubu bukungu. Imibare igaragara mu nyandiko za CIA (Central Intelligence Agency) za 2015, ikigo cy’ubutasi cy’Amerika, igaragaza ko ku isi hakoreshwa ku munsi ingunguru zitari munsi ya 93, 500, 000. 

Ni mu gihe urubuga YCHARTS rugaragaza ko mu mwaka wa 2018 isi irimo ikabakaba mu gukoresha peterori igera ku ngunguru miliyoni 100 ku munsi. Bitewe n’uburyo peterori ikomeza kugenda ikenerwa cyane, mu mwaka wa 2023 hazaba hakoreshwa igera ku ngunguru miliyoni 104.7 ku munsi mu isi hose.

Ibihugu bitanu bikoresha peterori nyinshi ku isi (www.eia.gov)

·         Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA): 21%

·         China: 13%

·         India: 5%

·         Japan: 4%

·         Russia: 4%


Ifoto itwereka uko peterori igenda ikoreshwa n'ibihugu ku isi 


Ifoto itwereka uko impuzandego ya peterori igenda ihinduka  

Src: eia, indexmundi.com, world.bymap.org, CIA.gov, eia.gov

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND