Ubuhangange bw’igihugu runaka akenshi bushingira ku mafaranga, igisirikare gikomeye, ibyemezo gifata, uburyo amahanga agifata n’inkunga giha amahanga. Ese kuki muri Afrika haba ikibazo ugasanga hari igihugu cyo ku wundi mugabane kije gufata imyanzuro ? Ibi byose ni ibimwe mu biranga ubuhangange ndetse n'ubushongore.
Umunyarwanda ati”Akaruta akandi karakamira” Ibi ntabwo ari iby'iyi minsi muri iki kinyejana cya 21 na kera na kare byahozeho. Nushishoza neza uzasanga ku isi hari ibihugu by’ibihangange ndetse bimeze nk'aho ari ari byo biyobora isi.
Ubu bushongore kubugeraho bisaba kubugeraho nta yindi nzira usibye ubutunzi buhambaye biba bifite, ikoranabuhanga rihambaye ndetse n’igisirikare gikomeye. Gusa akenshi uzasanga ibi bihugu bifite uburezi bufite ireme ryo ku rwego rwo hejuru kuko akenshi usanga abanyabwenge ndetse n’abafite inyota yo kuba intyoza mu kumenya isi bose bashaka kujya kuhaba.
Ese waba uzi impamvu ikibazo gishobora kubera ku mugabane runaka ugasanga inama zikigaho cyangwa imigambi yo kugicyemura ziri zibera ku wundi mugabane? Impamvu nta yindi ni uko baba bagiye kureba bagashaka buhacye babahakishije ubutunzi babarusha ndetse n’amaronko y’ubufasha baba babatezeho, aha niho bya bihugu bifite ubuhanganye ndetse n’ijambo rihambaye bihera byigaragariza bigira uruhari mu gucyemura bya bibazo ndetse akenshi ugasanga bibogamiye ku ruhande bifitemo inyungu.
Ni ukuvuga aha biba bimeze nk'uko abana babiri iyo batonganye
akenshi usanga ikibazo gicyemurwa na se cyangwa undi muntu mukuru ubarusha
ubushobozi ndetse n’ubunararibonye, gusa aha siko rimwe na rimwe bigenda kuko
ibi bihugu bikunze kubogama ku ruhande bibona bifitemo inyungu. Kenshi na kenshi
ibi bihugu bikunze kuba ari byo bitera inkunga nyinshi imiryango ikwiye
guharanira kwishyira no kwizana kw'ikiremwa muntu ku Isi.
Urutonde rw’ibihugu
10 bivuga rikijyana ku isi mu mwaka wa 2019
10. South KoreaUmugabane kiriho: Asia
Ucyiyobora: Moon
Jae-in
9. Saudi ArabiaUmugabane kiriho: Asia
Ucyiyobora: King
Salman bin Abdulaziz Al Saud”
8. IsraelUmugabane kiriho: Asia
Ucyiyobora: Reuven
Rivlin
7. JapanUmugabane kiriho: Asia
Ucyiyobora: King Naruhito
6. FranceUmugabane kiriho: Europe
Ucyiyobora: Emmanuel
Macron
5. United Kingdom
Umugabane kiriho: Europe
Ucyiyobora: Queen
Elizabeth II
4. GermanyUmugabane kiriho: Europe
Ucyiyobora:
Frank-Walter Steinmeier
3. ChinaUmugabane kiriho: Asia
Ucyiyobora: Xi
Jinping
2. RussiaUmugabane kiriho: Europe na Asia
Ucyiyobora: Vladimir
Putin
1. United StatesUmugabane kiriho: North America
Ucyiyobora: Donald Trump
Src: worldpopulationreview.com,
usnews.com, ceoworld.biz
TANGA IGITECYEREZO