RFL
Kigali

Bigoranye Rayon Sports yatsinze Gicumbi Fc, Police Fc na Bugesera zibona amanota atatu

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/11/2019 18:36
0


Kuri iki cyumweru hasozwaga imikino y’umunsi wa 9 muri ‘Rwanda Premier League’, kuri Stade ya Kigali Gicumbi Fc yakinaga na Rayon Sports mu mukino wabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ntabyazwe umusaruro ku mpande zombi, ariko Michael Sarpong umukino urangira abaye umucunguzi w’abarayon ku gitego kimwe yatsinze ku munota wa 86’.



Ni umukino utatangiriye igihe  kuko wakerewe iminota ibiri ku gihe cyagenwe kuko watangiye saa 15h02’, mu gihe byari biteganyijwe ko utangira saa 15h00’ ku mpamvu zitamenyekanye.

Mu gice cya mbere cy’umukino Rayon Sports yari iri ku rwego rwo hejuru bigaragarira buri wese, haba guhererekanya umupira mu kibuga ndetse no kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi, ariko kuzibyaza umusaruro kikaba ikibazo cy’ingutu.

Mu minota 45 y’igice cya mbere Rayon Sports yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko bikanga, nko ku munota wa 26 Gilbert Mugisha wenyine imbere y’izamu yahushije igitego ku mupira yari ahawe na Sarpong, ku munota wa 43 Herve Rugwiro yahushije igitego ari imbere y’izamu wenyine ku mupira wari uvuye muri Corner, mu minota ibiri yongeweho ubwo iminota 45 yari irangiye Radu yazamukanye umupira acenga atera ishoti rikomeye mu izamu rya Gicumbi ariko Ndayisaba Olivier amubera ibamba awushyira muri Corner.

Ku ruhande rwa Gicumbi FC, rutahizamu wayo Dusenge Bertin yagerageje kugora ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko uburyo agerageje ntibuvemo ibitego. Ku munota wa 45’ Nsengayire Shadad wa Gicumbi yahushije igitego ku ishoti rikomeye yateye umupira ujya hanze. Bityo igice cya mbere kirangira nta kipe itsinze igitego.

Mu gice cya kabiri Gicumbi Fc yaje yahinduye imikinire kuko yasatiriye cyane Rayon Sports iyihusha ibitego byinshi, Rayon Sports yagaragaje imbaraga nke mu minota 30 ya mbere y’igice cya kabiri, yaje kwisubiraho yibuka ko ikeneye intsinzi kuri uyu mukino, itangira gucurika ikibuga.

Espinoza yakoze impinduka Bizimana Yannick yinjira mu kibuga hasohoka Gilbert Mugisha,hajyamo  Sekamana Maxime hasohoka Iranzi, Commodore ava mu kibuga hinjira Imran Nshimiyimana.

Izi mpinduka zongereye imbaraga Rayon Sports yongera gsatira cyane izamu rya Gicumbi, Iragire Saidi aza no gutsinda igitego kirangwa, Maxime nawe ahusha ikindi ari imbere y’izamu wenyine ariko akagozi kaza gucika ku munota wa 86’ ubwo rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong yatsindaga igitegocyahesheje amanota atatu Rayon Sports ku mupira wari uvuye kwa Radu ukomeza gusirisimba mu rubuga rw’umunyezamu, usanga Sarpong aho ahagaze ahita anyeganyeza inshundura.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports guhita ifata umwanya wa gatatu n’amanota 18 ijya imbere ya Mukura yatakarije i Bugesera, kuri ubu ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota 3.

Mu yindi mikino yabaye Bugesera Fc ya Masudi Djuma yatsindiye i Nyamata Mukura igitego 1-0, cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala, intsinzi yafashije Bugesera kugaruka mu makipe 10 ya mbere.

Mu karere ka Rubavu Police Fc yahatsindiye Etincelles igitego 1-0, cyatsinzwe na Iyabivuze Osee, bituma Police ikomeza kunganya amanota na APR FC, ijya ku mwanya wa kabiri bitewe n’umubare w’ibitego izigamye.


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gicumbi FC


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports


Ni umukino wagoye Rayon Sports cyane

Uko umunsi wa 9 muri ‘Rwanda Premier League’ wagenze

Ku wa kane:

v  Gasogi United 1-1 Musanze FC

Ku wa gatanu:

v  APR FC 3-1 Espoir FC

v  Sunrise FC 4-1 Heroes

Ku wa gatandatu:

v  AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports

v  Marines 0-1 AS Muhanga

Ku Cyumweru:

v  Gicumbi 0-1 Rayon Sports

v  Bugesera 1-0 Mukura VS

v  Etincelles 0-1 Police FC

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND