RFL
Kigali

DR Congo: Indege itwaye abantu 18 yaguye ku nzu z'abantu i Goma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/11/2019 15:05
0

Abantu 16 n'abari bayitwaye babiri mu gitondo cyo kuri iki cyumweru yakoze impanuka igwa mu gace gatuwe kitwa Mapendo ahazwi cyane nka Birere mu mujyi wa Goma.



Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y'inzu z'abatuye hano.

Nzanzu Kasivita Carly, Guverineri wa Kivu y'amajyaruguru, yavuze ko hari abapfuye, ariko ntiyavuga umubare wabo.

Yongeyeho ko iyo ndege - yo mu bwoko bwa Dornier-228 yari iya kompanyi Busy Bee - yaguye ku nzu zo mu gace ka Mapendo nyuma yo "guhusha" aho guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cy'i Goma.

Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko abatuye aho iyo mpanuka yabereye bari mu bo yahitanye.

Imodoka zizimya umuriro zatabaye zijya kuzimya iyi ndege yaguye muri aka gace gatuwe n'abantu mu burasirazuba bw'umujyi wa Goma.

Byari biteganyijwe ko yerekeza mu mujyi wa Beni uri ku ntera ya kilometero 350 mu majyaruguru y'umujyi wa Goma, ubwo yagwaga imaze hafi umunota umwe ihagurutse, nkuko umukozi ukora ku kibuga cy'indege cya Goma yabibwiye BBC.

Impanuka z'indege muri rusange zikunze kuba muri DR Congo, ahanini bitewe n'indege zitujuje ubuziranenge mu bijyanye n'umutekano ndetse no kudohora mu kuzigenzura.

Indege zose za DR Congo ntabwo zemerewe kuguruka mu kirere cy'ibihugu 28 bigize umuryango w'ubumwe bw'Uburayi.

BBC yagerageje kuvugana na kompanyi Busy Bee nyir'iyo ndege, ariko ntibirashoboka.

Mu kwezi gushize indege y'ubwikorezi ya gisirikare yo mu bwoko bwa Antonov 72 yari mu mirimo yo gutwara ibikoresho by'umukuru w'igihugu cya DR Congo yakoze impanuka ihitana abari bayirimo.

Iyo ndege yari yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Goma igana i Kinshasa, yabonetse hashize iminsi ine iburiwe irengero, iboneka mu ntara ya Sankuru.

Indege nto yaguye uyu munsi mu gace ka Mapendo bivugwa ko yari igiye mu gace ka Butembo muri iyi ntara ya Kivu y'amajyaruguru.

Ikigo gishinzwe iby'indege za gisiviri muri DR Congo ntacyo kiratangaza kuri iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru.

 

Src:bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND