RFL
Kigali

Munyaneza Didier ‘Mbappe’ yegukanye agace ka 7 muri Rwanda Cycling Cup kakiniwe i Musanze

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2019 17:13
0


Munyaneza Didier uzwi ku kazina ka Mbappe ukinira Benediction Club uherutse kwegukana Tour du Senegal ni we wegukanye agace ka 7 muri Rwanda Cycling Cup kakiniwe mu karere ka Musanze kuri uyu wa 6 kahawe izina rya 'Farmers Race', agace kakinwe mu mvura nyinshi maze Munyaneza Didier asiga bagenzi be akoresheje 02h35’25”.



Abasiganwa bazengurutse intera y'ibirometero 6 na metero 200 (6km200m), aho bahagurukiye kuri Restaurant La Paillote banyura kuri ADPR - Mu ibereshi - Mpenge - Sunrise School - Nyarubande - CPND Fatima - Police College - WASAC - Virunga Hotel – basoreza kuri Restaurant La Paillote.

Amakipe 11 arimo: SKOL Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Cycling Club For All, Benediction Excel Energy, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Team, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team, Cine Elmay na Bugesera Cycling Team, niyo yari yitabiriye isiganwa ry’uyu munsi.

Abasiganwa bari mu cyiciro cy’ingimbi bazengutse inzira ya 6,2Km inshuro 18 ingana n'ibirometero 111.6( 111Km600m), maze Muhoza Eric ukinira Les Amis sportifs aba uwa mbere akoresheje 02h03’08”, akurikirwa na Bigirimana jean Nepo ukinira Kigali Cycling Club aho yasizwe n’uwambere iminota ibiri n’amasegonda 51, Hategekimana Jean Bosco ukinira Les Amis Sportifs nawe yasizwe n’uwambere 02’51”.

Mu cyiciro cy'abagore hakinnye abakinnyi bo muri Benediction Club nabo muri Bugesera Cycling Team gusa, aho bazengurutse inshuro 15 zingana n'ibirometero 90 (90Km), Ingabire Diane ukinira Benediction Club aba uwambere akoresheje 02h00’05”, akurikirwa na Izerimana Olive ukinira Benediction Club wasizwe amasegonda atatu n’uwambere, Mukundente Genevieve aba uwa gatatu asizwe n’uwa mbere iminota 3 n’amasegonda 42. 

Mu cyiciro cy’abagabo ndetse n'abatarengeje imyaka 23 bazengurutse inshuro 25 zingana n'ibirometero 155 (115Km), Munyaneza Didier ukinira BenedictionExcel Energy uheruka kwegukana Tour du Senegal, yabaye uwambere assize bagenzi be nyuma yo gukoresha02h35’25”, akurikirwa na Uwizeye jean claude ukinira ikipe ya Libre aho yasizwe amasegonda 9 n’uwambere, naho Nzafashwa nayo J. Claude ukinira Benediction Excel energy aba uwa gatatu asizwe na Didier wa mbere amasegonda 9.

Isiganwa riheruka kubera i Musanze muri Rwanda Cycling Cup kari ryegukanwe na Uwizeyimana Bonaventure wakiniraga Benediction Excel Energy. Agace ka Rwanda Cycling Cup gaheruka gukinwa tariki ya 2, Ugushyingo 2019 kabereye mu karere ka Muhanga 'Muhanga Circuit' kegukanwe na Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy kuri uyu munsi wabaye uwa kane asizwe na Didier amasegonda 9.


Nyuma yo kwegukana Tour du Senegal Munyaneza Didier yegukanye 'Farmers Race'


Muhoza Eric yabaye uwa mbere mu ngimbi


Ingabire Diane yabaye uwa mbere mu bari n'abategarugori


Ni isiganwa ryakinwe mu mvura nyinshi yaguye mu bice byose by'igihugu

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND