Umukinnyi wa filime w’icyamamare wanabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, Wema Sepetu, yahawe umwana n’inshuti ye Aunt Ezekiel umwana nk’isezerano bari baragiranye.
Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bafite ubwamamare bwo
ku rwego rwo hejuru muri Tanzaniya akomora ku kuba ari umukinnyi mwiza wa filime,
yakundanye igihe kinini n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse yanatowe nka
Nyampinga w’igihugu cye mu 2006.
Uyu mukobwa byagiye bivugwa kenshi ko afite ubumuga
bwamubujije kubyara kuva agikundana n’umuhanzi Diamond Platnumz.
Ikinyamakuru Global Publishers cyanditse ko umwe mu
nshuti ze nawe ukina filime, Aunt Ezekiel yamwemereye kumuha umwana we nko
kumwitura urukundo yamweretse mu gihe
yari atwite.
Ati “ Inshuti yanjye Wema namusezeranyije kumuha
umwana nzabyara. Yambaye hafi mbere na nyuma y’uko mbyara.”
Wema Sepetu wari umaze igihe ashaka umwana, yahamije
ko ari isezerano yari yarahawe na Aunt Ezekiel agitwite, amushimira ko
yarisohoje akaba ari kumwe n’umwana we.
Ati “ Yivugiye n’akanwa ke ko azampa umwana mu gihe
yari agitwite, ubu rero umwana wanjye ndamufite.”
Uyu mwana witwa Cookie nyina yamubyaranye n’umukunzi we Moses Iyobo ubyinira Diamond Platnumz, akaba amuhaye Wema Sepetu mu gihe ateganya kubyara ubuheta.
Aunt Ezekiel na Wema Sepetu ni inshuti z'akadasohoka
TANGA IGITECYEREZO