RFL
Kigali

Kambale Salita Gentil yirukanwe burundu muri Musanze Fc azira imyitwarire mibi

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2019 20:20
0


Nyuma yo guhagarikwa muri Musanze Fc byagateganyo ku wa gatatu wiki cyumweru azira imyitwarire idahwitse ivanzemo n’ubusinzi, akagirwa inama kenshi n’ubuyobozi ndetse n’abakinnyi bagenzi be ariko ntahinduke , birangiye ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze Fc bwirukanye burundu rutahizamu Kambale Salita Gentil wari uyimazemo igihe kitari kirekire.



Uyu mukinnyi uvuka muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo bivugwa ko ubwo iyi kipe yiteguraga umukino w’umunsi wa Cyenda yanganyijemo na Gasogi United, yaje mu mwiherero yanyweye inzoga nyinshi byanatumye ubuyobozi bw’iyi kipe buhita bumuhagarika byagateganyo.

Gusa ariko amakuru inyarwanda yamenye ngo ni uko nubundi uyu mugabo yaghoraga yihanangirizwa n’ubuyobozi ndetse n’umutoza Niyongabo Amars ku myitwarire itari myiza yamurangaga, guhora ahozwaho ijisho, akihanangirizwa buri munsi ngo byarambiye ikipe ya Musanze muri rusange biba ngombwa ko yirukanwa ataranduza imico mibi bagenzi be, akayamvugo y’umunyarwanda wateruye ati” iyo urubuto ruboze rudakuwe mu zindi, rurazanduza”.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwafashe umwanzuro wo kwirukana burundu uyu rutahizamu, bunamugenera umushahara w’iminsi 18 gusa yakoze mu kwezi kwa cumi na kumwe nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe yasinyweho n’umuyobozi wa Musanze FC Placide ndetse na nyirubwite Kambale Salita.

Uyu rutahizamu yamenyekanye cyane ku izina rya Papy Kamanzi ubwo yakinaga muri  Rayon Sports FC, yageze muri Musanze FC avuye muri Marines FC  nyuma yo gutandukana na Etincelles yari bereye kapiteni.

Ibaruwa yandikiwe Kambale Salita imwirukana



Kambale yageze muri Musanze Fc avuye muri Marine Fc


Umutoza Niyongabo Amars avuga ko yagiriye inama kenshi Kambale ariko ntahinduke

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND