RFL
Kigali

Google yafatiye icyemezo Politike yunga mu ryavuzwe n’izindi mbuga nkoranyambaga hafi ya zose

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/11/2019 10:02
0


Ikigo cya Google biciye muri google ads cyashyizeho imigambi mishya ku bikorwa bya politike cyagezaga ku bantu bitewe n'amashyaka ndetse n'imikorere bakoze binyuze muri iyi serivise. Ubu byemejwe ko bigiye gutangirira United Kingdom ndetse kuwa 6 Mutarama 2020 bigatangira ku isi hose.



Ubusanzwe Google amafaranaga yayo menshi iyakura mu kwamamaza binyuze muri serivise ya google ads aho nyiri ubwite atanga amafaranga noneho akavuga abantu ashaka ko bazabona igicuruzwa cyangwa ubutumwa noneho iki kigo cyo kubera amakuru kiba gifite ku bantu biba byoroshye kuba cyajya gitambutsa bwa butumwa ku bo bugenewe. Ubui bikorwa bya politike byamamazwaga hashingiwe kuko umuntu yatoye bigiye kuvaho.  Ku ruhande rwa politike ho bavuga ko byasaga nk'aho ari agahebuzo kuko ho harimo abanyapolitike bajya kuri iki kigo bagatanga amafaranga ndetse n’intonde zabo bashaka kuzereka ibigwi n’imigambi yabo ndetse n’ubukaka n’ubushongore bwabo kugira ngo bazabatore. Google yavuze ko iki gikorwa kigiye kujya kigenzurwa cyane hakavaho ibintu byagenderwagaho hakurikijwe uko umuntu yatowe ndetse n'ishyaka aturukamo. Nk'uko ubuyobozi bwa google bwabitangaje bwavuze ko izi ngingo nshya zigiye guhinduka guhera mu matora agiye kuba muri United Kingdom mu mpera z’uyu mwaka kuko ngo basanga aha ntakwishyira no kwizana kw'abakiriya babo kwaba guhari mu gihe bazaba bagikoresha ubu buryo.  

Urugero niba ari nk'umuyobozi runaka ashaka ko abanyeshuli ndetse n’urubyiruko muri rusange bazaba aribo bamushyigikira aha nashaka kubegera cyangwa kubigaragariza icyo yakoraga mbere y'uko iri tegeko rijyaho ni uko yavugana na google noneho yo ikareba icyo rwa rubyiruko rwo mu gace runaka rukunda kureba ndetse n'imbuga bakunda gusura noneho mu gihe barimo kureba video cyangwa basuye rwa rubuga abo kuri google bakazana bwa butumwa imbere y'urwo rubyiruko. Ibi bikorwa akenshi nyiri ubwite nta ruhari yabigizemo ahubwo hashingirwa ku bintu akunda kureba ndetse n'amakuru google imufiteho kandi akenshi arabireba kuko biba ari ibintu biri kuba kandi bijya guhura n'ibyo asanzwe areba.

Nk'uko ikinyamakuru cya bbc.com kibivuga mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yari arimo kwiyamamaza yakoresheje iyi serivise ndetse yishyuye agera kuri miliyoni $8.5 ajya kungana na miliyaridi RWF8. Ubu iki kigo cyakajije uyu mugambi ndetse cyavuze ko ibikorwa byo kwamamaza bisanzwe bizakomeza gukorwa ndetse ko ibijyanye na politike bafite imigambi mishya y'uko bizajya bikorwa bitandukanye n'uko babikoraga. Scott Spencer ati “Ibikorwa byo kwamamaza bisanzwe bizagomeza nk'ibisanzwe hazajya hagenderwa ku myaka, igitsina cy’umuntu (gender) ndetse n'aho atuye”.  

Ese haba hari izindi mbuga nkoranyambaga zafashe uyu mwanzuro?Related imageUmuyobozi ushinzwe imikorere y’iyi serivise yo kwamamaza ibikorwa binyuze muri google Ads “Scott Spencer” yafashe uyu mwanzuro kuwa 20 Ukuboza 2019 gusa yasigaranye impungenge z'uko hari igihe Facebook ishobora gukoreshwa mu bikorwa nk'ibi, gusa ibi Mark Zuckerberg iyi ngingo yayiteye utwatsi yivuye inyuma avuga ko nta kigo cye na kimwe (Facebook, WhatsApp, Instagram) kizigera kijya mu bikorwa bya politiki na bimwe uretse n'amatora.

Ikigo cya twitter nacyo cyavuze ko kitazigera cyemera kwamamaza ibikorwa bifite aho bihuriya n'amatora cyangwa na politike.

Ese ni iyihe mpamvu yatumye ikigo cya Google gifata umwanzuro nk'uyu?

Ibigo hafi ya byose bikorera kuri murandasi akenshi bikunzwe gushinzwa gucuruza amakuru y'abantu ndetse nta burengazira bifite. Ibi ni byo akenshi bikunze gushingirwaho havugwa ko bitazongera gukora ibikorwa nk'ibi bibasaba kuba hari amaranga mutima y'abantu babeshya. 

Ikigo cya google cyavuze ko mu mafaranga babonye umwaka wa 2018 angana na miliyaridi $116 ayo bakuye mu kwamamaza ibikorwa bya politike ni macye ndetse cyane. Aha bahise batanga urugero rw’uko kuva muri Mata 2019 kugeza kuwa 20 Ukuboza 2019 babonye amafaranga aturutse mu kwamamaza ibikorwa bya politiki y’Ubwami bw' u Bwongereza (UK) angana na £171,250 yonyine ndetse bavuga ko babonye agera kuri miliyoni $128 avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Benshi mu basesenguzi basanga ibi bishobora kuba ari byo biri inyuma y'uyu mwivumbagatanyo wa google.  

Src: bbc.com, theverge.com, usatoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND