RFL
Kigali

EAR Remera yateguye igiterane mpuzamakorali kizitabirwa n'amakorali agera ku 10

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2019 19:27
0


EAR Remera yateguye igiterane gikomeye cy'amakorari akorera umurimo w'Imana muri EAR (Eglise Angican du Rwanda) Paruwase ya Remera, urusengero ruyobowe na Rev Canon Dr Antone Rutayisire.



Iki giterane kizatangira kuwa 25/11 kugeza 1/12/2019, kikazajya gitangira buri mugoroba kuva saa kumi n'imwe n'igice kugeza saa mbiri z'ijoro (17:30-8:00). Ni igiterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye barimo Rev Can Antoine Rutayisire, Pastor Nsenga Emmanuel (Eglise Vivante) na Evangeliste Jean Paul (ADEPR Nyarugenge).

Ni igiterane kizaba kirimo amakorali yose akorera umurimo w'Imana kuri ERA Remera arimo Maranatha choir, Umusamariya mwiza choir, Disciples of Jesus choir, Ijwi ry'Imbabazi choir, Amazing Grace choir, Shalom worship team, Altar of Praise worship team ndetse n'intama za Yesu korali y'abana.

Eric Iradukunda umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane mpuzamakorali, yabwiye Inyarwanda.com ati "Twatumiye kandi korali zizwi nka Upendo choir ikorera umurimo w'Imana ku Kimisagara muri Eglise Nouvelle du Rwanda na Rangurura choir yo muri EAR Byumba kandi kwinjira ni ubuntu. Tuzaba twiga ku magambo ari muri 2 Timoteyo 2:21 aho tuzaba twibaza ngo 'Ndi nde muri Kristo'."

Yunzemo ati "Tuzaboneraho umwanya wo kwisuzuma, tugendeye kuri Kristo n'indorerwamo yacu, twisuzume nk'abakristo, niba koko turi ku kigero nyacyo, twisuzume nk'abakozi b'Imana niba koko dukora neza umurimo twahamagariwe. Tuzaboneraho kandi umwanya wo gusenga, twisengera, dusengera imiryango yacu ndetse n'igihugu."


Iki giterane kizabera kuri EAR Remera iyoborwa na Rev Dr Antoine Rutayisire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND