Nelly Joseph Sugira wagiye kwiga muri Amerika ku bufasha bwa Perezida (Rwanda Presidential Scholarship), agiye kugaruka mu Rwanda gusangiza abanyarwanda ubumenyi yavomye muri Amerika. Nelly agiye kuza kwigisha abanyarwanda ibijyanye no kubaka imbuga zikorera kuri murandasi (Web development) ku buntu.
Abemeramana bati”gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa”. Ibi ni byo byatumye Nelly ateganyiriza amasomo ku bantu bashaka kuba intyoza mu kubaka imbuga zikorera kuri murandasi (Web development). Nelly Joseph Sugira yatangarije inyaRwanda.com ko ikimuteye kugaruka mu rwamubyaye kwigisha abantu ari uko yumvise afite inkomanga ku mutima yo kuba yaza agasangiza ubumenyi abanyarwanda.
Nelly Joseph Sugira aganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com yagize ati "Kubera kubona aho ikoranabuhanga rigeze kandi nkaba maze kugira ibyo menya biri mu biri gutuma numva nagira icyo mfasha abavandimwe” Yunzemo ati "Kuba naragiye kwiga mu gihugu nk'iki (USA) ku bw'inkunga y’igihugu (Rwanda), nanjye ni bwo byanteye gutekereza kuza nkaba nagira abo ngira icyo marira."
Nelly ari kumwe n'abanyeshuli yigishaga muri kaminuza ya Chicago ubwo basozaga amasomo yabo muri 2018
Ese ni ibiki ishuli
rya Nelly rizajya ryigisha
Yavuze ko
yiteguye guha ubumenyi abanyarwanda buzibanda cyane cyane ku ikoranabuhanga
by'umwihariko mu kubaka imbuga zikorera kuri murandasi (web development). Amwe
mu masomo yavuze ko azatanga mu minsi ya mbere (Free Intro to Web Development
Class) harimo: How to use the Terminal, Git, GitHub, and deploying static pages
to GitHub pages, HTML5, CSS3, CSS Flex-box, CSS, Media Queries, Bootstrap.
Iri shuli biteganyijwe ko rizatangira ku wa 7 Mutarama 2020
kugeza kuri 30 Mutarama 2020. Abanyeshuli baziga muri iri shuli bazajya biga
kuva saa kumi n'ebyeri z'umugoroba (6pm) kugeza saa yine zijoro. Aho abaziga
bazajya bahurira ni mujyi wa Kigali kuri Vatel Rwanda mu nyubako ya Makuza Plaza. Ushaka kwiyandikisha yanyura HANO
Ibisabwa kugira ngo
wige muri iri shuli
Kwiga ni ubuntu nta mafaranga bisaba usibye ubushake gusa. Ushaka kwiyandikisha ugatangira gukurikira amasomo wanyura HANO. Nk'uko nyiri
uyu mushinga Nelly yabivuze yatangaje ko ikigamijwe ari ukwigisha umuntu kuva
ku bumenyi buto ku bijyanye no kubaka website kugeza agize ubumenyi buhambaye (From
zero to 100). Magingo aya abamaze kwiyandikisha barasaga 150.
Abashka kuzajya bafasha (Coaching & mentoring) yavuze ko
kuri iki cyiciro acyeneye abazajya bamufasha harimo abazajya babikorera
kuri murandasi (online), gusa ishuli rizatangira muri Mutarama rizatangirira mu
mujyi wa Kigali akaba acyeneye abantu 30 bazaba bangana n'abanyeshuli
kuko abanyeshuli azakira bwa mbere ari 30 bazatangira ku matariki twavuze
haruguru.
Bano bantu bashobora kuzajya bamwunganira avuga ko ku kijyanye
nabo amaze kubona ab'igitsinagabo 14 avuga ko aba bahagije naho igitsinagore
amaze kubona abagera kuri 7 akaba asigaje kubona abagera ku 9 kugira ngo babe
buzuye 30 kuko muri aba banyeshuli azatangirana nabo buri wese azaba afite
coacher/mentor umwe ku giti cye ukurukirana ibikorwa bya buri munsi. Ku muntu w’igitsinagore ushaka kugira uruhari muri iki gikorwa yanyura kuri uru rubuga www.codingzeroto100.com
Ese uburambe bwa Nelly Sugira muri uyu mwuga ni ubuhe
Nelly ari kumwe n'abanyeshuli bo muri kaminuza ya Califonia basoje amasomo muri kwezi gushize
Nelly yize mu Rwanda amashuli yisumbuye aza gutsinda neza ari bwo yaje guhabwa buruse yo ku rwego rwo hejuru 'Presidential Scholarship' ajya kwiga muri Amerika ari naho yigiye ibi akora bijyanye n'ikoranabuhanga. Ageze muri Amerika yize 'Electrical and computer engineering' muri kaminuza ya California Baptist.
Nyuma yo kurangiza ishuli yakoreye ibigo nka Aspen Technology aha yahakoze imyaka 4 nka Software engineer, akaba yarigishije amasomo ajyanye na Web development mu gihe kingana n'imyaka 2 muri kaminuza zitandukanye zirimo” Georgia Tech University, University of California in Davis na Northwestern University in Chicago”. Yakoreye Wayfair aho yakoraga nka Software engineer ahakora umwaka umwe.
Nelly ari kumwe n'abanyeshuli yari yasuye agiye kubereka application y'amaturufu
Nyuma y'ibi Nelly amaze umwaka n’igice atangiye kwikorera ku giti cye aho asigaye yigisha abantu gukora ibijyanye no kubaka imbuga zikorera kuri murandasi ndetse na application muri Leta za Amerika zitandukanye. Kugeza ubu akoresha uburyo bwinshi bwo kwigisha abantu nko gukoresha murandasi (Online) cyangwa gukoresha ishuli bisanzwe. Yavuze ko amashuli ye ahendutse cyane.
Nelly ubwo yari arimo kwigisha akabaza umwana kumwereka aho u Rwanda ruherereye ku ikarita y'Isi
Bimwe mu bihembo Nelly yatwaye harimo igihembo gitangwa na Facebook “Facebook Developer Circles Community Challenge Hackathon”. Aha yari yabaye uwa mbere muri Amerika y'Amajyaruguru ndetse abona umwanya wa 3 ku rwego rw’isi aha yari yakoze application yifashishwa mu mukino wa Basketball.
Kanda hano wumve ikiganiro Nelly yagiranye na Television Rwanda (RTV)
TANGA IGITECYEREZO