RFL
Kigali

Abamotari n'abashoferi bahawe amahirwe yo gutsindira imodoka nshya na moto binyuze muri ‘Engen Extravaganza’-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2019 20:46
0


Ku wa Gatatu, tariki 20 Ugushyingo 2019: hatangijwe irushanwa ‘Engen Extravaganza’ yatangijwe n’udushya ndetse n’ubudasa ku mugaragaro mu gikorwa cyabereye kuri sitasiyo ya Engen Rwanda Freezone. Ibihembo nyamukuru muri iri rushanwa ni imodoka nshya, mota nshya na essence y'ibihumbi 500.



Kwinjira muri iri rushanwa ku batwara moto bisaba gutangira byibuze ushyiramo essance y'amafaranga 5,000 naho ku modoka nto zisanzwe akaba ari ukunywesha 30,000 Rwf, imodoka nini bikaba ari uguhera kuri 50,000 Rwf. Iri rushanwa rizamara amezi atatu guhera ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 kugeza tariki 20 Gashyantare 2020 hagati ya saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba buri munsi guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru.

Igamije guhemba abakiriya b’imena banywesha lisansi ndetse bakagana n’izindi serivise zitangwa kuri Engen. Abitabira iri rushanwa barasabwa kunywesha lisansi nyinshi ishoboka kugira ngo bageze kuri litiro 100 kugira ngo babone amahirwe yo gutsindira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki nk’ igihembo nyamukuru kizatangwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2020.


Iyi modoka ni yo izahembwa uzahiga abandi muri iri rushanwa

Amatike yo kwinjira muri iri rushanwa aboneka ku ntumwa za Engen zikorera kuri sitasiyo za Engen hagati ya 7am na 5pm guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru. Engen Rwanda ni kimwe mu bigo biri ku isonga mu bucuruzi bwa lisansi n’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, ikaba ifite sitasiyo za lisansi 23 zemewe zikorera mu mijyi itandukanye mu gihugu.

Izo sitasiyo zirimo; Poids Lourd, Ndera, Kimironko, Gitikinyoni, Kicukiro, Kanogo, Kacyiru, Nyabugogo, Gikondo, Freezone, Kabeza, Gitarama, Butare, Kamembe, Rubengera, Gisenyi, Rubavu, Byumba/Gicumbi, Karongi, Nyagatare, Ngoma, Musanze/Ruhengeri, Kayonza na Rwamagana.

Ibihembo bizaba bitangwa muri ayo mezi atatu harimo moto 2 zizajya zitangwa buri kwezi, ikariya y'uburyo bwo kunywesha imodoka bingana n'amafranga ibihumbi magana atanu buri kwezi (500,000 Rwf) ndetse uko umuntu akomeza kunywesha kuri Station ya Engen bikamwongerera amahirwe yo kuzagera kuri Final aho igihembo nyamukuru ari Imodoka nshya nziza ya Suzuki Elector. Gutsindira iyo modoka bikaba bisaba byibuze kuzaba waranywesheje Litiro 100 kuri Station ya Engen.


Ku bakiriya basanzwe ari aba Engen batazinjira muri iyi Promotion, bazakomeza kujya bahabwa serivisi nziza, aho bazajya babarebera uko amapine yabo ameze ndetse bakanabogereza ibirahure by'imodoka buri uko banyweshereje kuri Station ya Engen.

Sarah Doukure, Managing Director wa Vivo Energy na Engen Licence yahamije ko muri ayo mezi atatu bazarushaho kwita ku bakiriya ba Engen Petrol Station babaha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye bitewe n'uko bazagenga banywesha kuri Engen. Mu ijambo rye yagize ati:

Turashaka kwita ku bakiriya bacu bakarushaho kubona ko ari ab'agaciro. Ngwino kuri Engen ubone amahirwe yo kwinjira mu Engen Extravaganza. Twayikoze ahandi mu bindi bihugu bigenda neza, iyi nshuro tuyizanye mu Rwanda kandi ni amahirwe cyane ku banyarwanda kuko dukunda abakiriya bacu cyane.


Sarah Doukure aganira n'abanyamakuru

Iyi Promotion izasozwa ku itariki 20/2/2020, muri icyo gihe cy'amezi 3 uko umuntu azajya ashyiramo essance nyinshi niko amahirwe azaba yiyongera agahabwa agapapuro ko gutsindiraho. Ibi birareba abanyarwanda bose mu gihugu, kuri Station zose za Engen uko ari 24. Ibihembo bizatangwa; Imodoka ifite agaciro ka 25,000,000 Rwf, Moto imwe ifite agaciro ka 1,400,000 Rwf, Coupon zo kunywesha Essance ni 500,000 Rwf.


Imodoka izegukanwa n'uzahiga abandi muri 'Engen Extravaganza'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND