RFL
Kigali

Uko Social Mula yanzuye kumurika Album mu cyimbo cyo gukorera igitaramo ku ivuko –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/11/2019 17:12
0


Umuhanzi Mugwaneza Lambert [Social Mula] washyize imbere injyana ya R&B, iminsi irabarirwa ku ntoki ngo amurike Album (umuzingo) ya mbere yitiriye indirimbo ye yise “Ma Vie” ikubiyeho urugendo rw’imyaka itandatu amaze mu muziki.



Indirimbo “Ma Vie” yitiriye Album ye yayisohoye kuwa 13 Nzeli 2019 imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube itanzweho ibitekerezo 565. Mu ndirimbo 18 Social Mula amaze gusohora iyi ndirimbo “Ma Vie” ni yo ifite umubare munini w’abayirebye ku rubuga rwa Youtube. 

Indirimbo yamwaguriye ikibuga cy’umuziki ni “AbanyaKigali” imaze imyaka itandatu isohotse yanzuriye gukomeza gukora indirimbo nziza. Ukwezi kurashize Social Mula yemeje kumurika Album yise “Ma Vie” anatangira urugendo rwo kwamamaza igitaramo cyayo.

Album ni kimwe mu birango bikomeye ku muhanzi kenshi mu marushanwa mpuzamahanga n’ahandi bareba ubushongore n’ubukaka bw’umuhanzi bashingira kuri Album umuhanzi yamuritse, amashimwe n’ibikombe yegukanye n’ibindi. 

Social Mula azamurika Album kuwa 23 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Marina uherutse gushyira hanze indirimbo “Mbwira” yakoranye na Kidum Kibido, umuhanzi King James ukunzwe mu ndirimbo “Yabigize birebire”;

Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo “Katerine”, Yverry uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise “Amabanga”, Yvan Buravan uherutse gushyira hanze indirimbo “Byukuri” n’umuhanzi wo mu Burundi Big Fizzo bakoranye indirimbo bise “Hansange”. 

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo batangiye imyitozo muri iki cyumweru. Album Social Mula azamurika ikubiyeho indirimbo 18 ndetse zanashyizwe kuri ‘CD’ zizacuruzwa ku munsi w’igitaramo kizaba kuwa 23 Ukuboza 2019 muri Camp Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Social Mula yatangaje ko akurikije igihe amaze mu muziki yari yaratinze kumurika Album ashingiye ku bikorwa bitandukanye by’umuziki yagiye akora bigakundwa mu buryo bukomeye. 

Yavuze ko byatangiye yumva ashaka gukorera igitaramo ku ivuko agisha inama Alex Muyoboke na kompanyi ya Sensitive bamugira inama yo kumurika Album akazajya ku ivuko (ku Rwesero) ayitwaje akayimurikira abo babyirukanye n’abandi.

Umuhanzi Social Mula yanzuye kumurika Album "Ma Vie" yari yagishije inama yo gukorera igitaramo ku ivuko (ku Rwesero)

Muyoboke Alex wabaye umujyanama wa The Ben, Charly&Nina, Davis D, Oda Paccy, Dream Boys, Urban Boys, Tom Close n’abandi, yabwiye INYARWANDA ko yemeye gufasha Social Mula kumurika Album kuko ari akunda ibikorwa bye. 

Yavuze ko yakunze Social Mula kuva ku ndirimbo “Abanyakigali” kugera ku ndirimbo “Yayobye” aherutse gusohora. Avuga ko Social Mula yaranzwe no gukora indirimbo nziza zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye kandi ko nawe ari mu banyuzwe nabyo.

Muyoboke avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo Social Mula amurike Album ashingiye ku kuba mu ndirimbo 18 yashyize ku isoko 14 muri zo zarakunzwe mu buryo bukomeye.     

Yahishuye ko Social Mula atatekerezaga kumurika Album kuko ubwo mu minsi ishize bagiranaga ibiganiro yamusabaga ko yamufasha bagategura igitaramo ku ivuko rye (Ku Rwesero) aho afite abafana benshi.

Yagize ati “Aza kundeba tuganira ku gitaramo yavuze ati ‘Alex Manager iwacu aho mvuka ku Rwesero birirwa bambwira ngo baranshaka. Ndamubwira nti ‘ariko konabonye njya kujyayo nkambuka amazi’ ati ‘mfite yo abantu kandi koko nagiyeyo nitemberera umuhanzi bazi ni Social Mula ati ‘waretse tugakorerayo igitaramo’".

Muyoboke yahaye igitekerezo Social Mula cyo kujya gutaramira ku ivuko yitwaje Album.  Ati “Namuhaye igitekerezo cya Album. Naramubwiye nti reka tumurike Album noneho uzajyeyo ubashyiriye Album. Tubyemeranya uko.” 

Binyuze muri kompanyi ya Decent Entertainment Alex Muyoboke yabaye umujyanama wa Social Mula mu gihe kitari gito. Muyoboke yabwiye INYARWANDA, ko yiteguye kwongera gukora na Social Mula igiye cyose yabyifuza ariko kandi ngo ni ingingo bazaganiraho nyuma yo kumurika Album.


Muyoboke Alex yabwiye Social Mula kumurika Album mbere y'uko atekereza gukorera igitaramo ku ivuko


Uhereye iburyo; umuhanzi Rugamba Yverry, Alex Muyoboke, Social Mula na Mugwema Wilson Umuyobozi wa Sensitive


Alex Muyoboke n'umuhanzi Yverry Rugamba


Mugwema Wilson [Ubanza ibumoso] Umuyobozi wa kompanyi ya Sensitive yateguye imurikwa rya Album ya Social Mula

SOCIAL YASHAKAGA GUKORERA IGITARAMO KU IVUKO AGIRWA INAMA YO KUMURIKA ALBUM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND