RFL
Kigali

Zimwe mu ndwara zishobora gukizwa no gukora igikorwa cy'urukundo ku bashakanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/11/2019 15:43
0


Igikorwa cy’urukundo gitera amarangamutimaku abashakanye ndetse kikongera umubano mwiza hagati yabo, kuko iki gikorwa iyo gifite inkomyi, abashakanye ntibaba babanye neza ariko icyo tugendereye uyu munsi ni ukubabwira ko iki gikorwa gishobora kuba umuti w’indwara nyinshi zitandukanye.



Aha rero hari zimwe mu ndwara udashobora gusanga ku bashakanye kuko bakora iki gikorwa cy’urukundo. 

Igikorwa cy’urukundo kirinda Indwara zifata umutima: Kubera ibyishimo bisangirwa n’abashakanye mu gihe bari mu gikorwa cy’urukundo, bifasha cyane umutima kugira ubuzima bwiza nk'uko abahanga babivuga ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bidindiza zimwe mu ndwara zifata umutima ku bagabo ndetse bigatuma abagore babasha kubaho igihe kinini.

Igikorwa cy’urukundo gikiza umutwe: Amakuru dukesha abahanga mu by’ubuzima avuga ko gukora igikorwa cy’urukundo cyane birwanya umutwe w’uruhande rumwe, ibi babitangaje ubwo bamaraga gukora ubushakashatsi ku barwayi b’umutwe nyuma yo kubategeka gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bakaza gusanga nyuma y’iki gikorwa nta muntu uba ugitaka umutwe ku munsi ukurikiyeho.

Igikorwa cy’urukundo gikiza ubwoba:  Mu nkuru yashyizwe mu kinyamakuru ABC News Australia, imibonano mpuzabitsina ituma umuntu atinyuka ndetse ikamurinda umunaniro uhoraho kubera ivuburwa ryinshi ry’umusemburo wa ocytocines muri icyo gikorwa.

Igikorwa cy'urukundo gikiza indwara y’ibicurane: Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya wilkes, bugaragaza ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina kabiri mu cyumweru baba bafite amahirwe yo kwirinda indwara y’ibicurane ndetse n’uwari uyirwaye agakira.

Igikorwa cy'urukundo kirinda kanseri ya prostate: Ubushakashatsi buvuga ko kurangiza kenshi kw’abagabo bibafasha cyane kwirinda indwara ya prostate ari nayo ivamo kanseri, ku bagabo rero iki gikorwa gifatwa cyane nk’urukingo rwa kanseri ya prostate.

Igikorwa cy'urukundo kirinda gusaza imburagihe: Nk'uko Dr Ted Lain, ushinzwe uruhu abivuga, igikorwa cy’urukundo kigabanya ikigero cya cortisol mu mubiri ari yo izwi nk’umusemburo w’umunaniro ukabije bigatuma uruhu rusa neza kuko nta munaniro noneho bikanarurinda gusaza imburagihe.

 Src: santemagazine.fr





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND