RFL
Kigali

Tariki 21/11, umunsi mpuzamahanga wa Televiziyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/11/2019 12:05
0


Televiziyo ni imwe mu nzira yo kumenya amakuru, uko iterambere ry’ubukungu rigerwaho n’uko ingo nyinshi mu bihugu bikennye zigenda zibasha gutunga televiziyo.



Kuva mu 1996 umuryango w’abibumbye wagennye ko buri mwaka tariki 21/11 isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wa televiziyo, icyo gihe ahanini cyari kikiri igikoresho cy’imiryango ikize mu bihugu bikennye.

Byari bigendaye kandi no gushimangira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, uburenganzira bwo kubona amakuru n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. 

Televiziyo yavumbuwe ahagana mu mwaka wa 1851, ikiganiro cya mbere cya televiziyo gicaho imbona nkubona (Live) kuri televiziyo cyamuritswe i Paris mu 1909.

Kugeza mu myaka ya 1920 televiziyo zari zaratangiye gukoreshwa n’abantu, mu kwezi kwa gatanu 1937 ku nshuro ya mbere BBC yatangiye gutangaza ibiganiro n’amakuru kuri televiziyo.

Imibare y’ikigo International Telecommunication Union yo mu 2018 ivuga ko 69% by’ingo zo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere arizo zifite televiziyo. Iki kigo kivuga ko by’umwihariko muri Afurika munsi ya 1/3 cy’ingo arizo zifite televiziyo, cyane cyane kuko inyinshi zidafite amashanyarazi. 

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND