Abanyarwenya bamamaye muri Bigomba Guhinduka, Japhet na 5K Etienne bahishuye bafashe icyemezo cyo gutandukana n'uwari uhagarariye inyungu zabo nyuma yo kwica bimwe mu byari bikubiye mu masezerano inshuro nyinshi.
Tariki 13 Ugushyingo
2019, ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko abasore babiri bakora urwenya ruzwi nka "Bigomba Guhinduka" basezeye kompanyi ya Daymakers iyobowe
n'umunyarwenya Clapton Kibonke wacungaga inyungu zabo.
Aba basore ntibigeze
bashaka gutangaza impamvu nyir'izina yatumye bava muri Daymakers bari bamazemo
umwaka umwe ndetse bagiriyemo ibihe byiza mu bigaragarira amaso.
Mu mashusho bashyize ku
rubuga rwa YouTube, Japhet na 5K Etienne bavuze muri macye icyatumye bava muri
Daymakers izina benshi bari bazi ko ari iryabo kuruta ko ari irya kompanyi.
Aba basore bavuze ko
ubuyobozi bwa Daymakers buyobowe na Clapton Kibonke bwagiye bwica nkana
ibikubiye mu masezerano bityo bafata umwanzuro wo kwikorana, kuko babonaga kwisubiraho kwa Daymakers byarananiranye.
Basimburanwa mu magambo bagize bati “Daymakers ni bo
bajyanama twari tumaranye igihe ariko bitewe n’uko amasezerano twari dufitanye, ibyari
bikubiyemo harimo ibitarubahirijwe, turateguza tuti ‘byakubahirizwa kugira ngo
dukomeze dukorane neza? Twatanze integuza kugira ngo babigendereho,
tubigaragaze hanyuma babikosore nyuma yaho tubona nta mpinduka bitanga. Turavuga
rero aho kugira ngo bizamare igihe kirekire ukomeza kugira icyo kibazo
uzatandukane n’umuntu wenda munafitanye ikibazo, turavuga tuti ‘oya reka dufate
umwanzuro hakiri kare dusesa amasezerano.”
N’ubwo batigeze berura ngo bavuge icyatumye batandukana na Daymakers bivugwa ko mu bitaramo bitandukanye bagiye bakora bishyurwaga amafaranga menshi ariko bo bakabona intica ntikize, imbarutso ikaba yarabaye igitaramo baherukaga gukora cyabaye tariki 12 Ukwakira 2019.
Japhet na 5K Etienne bavuga ko ibikorwa byabo bikomeje nk’uko byari bisanzwe. Bavuye muri Daymakers, nyuma yaho abandi banyarwenya barimo Bishop Gafaranga na Zaba Missed Call bayisezeyemo.
Japhet na 5K Etienne bavuga ko Daymakers yishe amasezerano bagiranye
TANGA IGITECYEREZO