RFL
Kigali

Bushali wari witezwe mu bitaramo bya MTN yasimbuwe na B Threy

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:20/11/2019 17:52
3


Umuraperi wari umaze kubaka izina mu njyana ya Kinyatrap, ari we Bushali yamaze gusimburwa na mugenzi we B They mu bitaramo bya MTN Izihirwe nyuma yo gukurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge.



Umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B Threy ni we uri gutaramira abitabira ibitaramo bya MTN Izihirwe biri kazenguruka mu ntara zitandukanye mu Rwanda, mu mwanya wa Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali bombi babarizwa muri Green Ferry Music bakaba banahuriye ku njyana imwe ya Kinyatrap.

Aba basore bafatanyije gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo  “250”, “Nituebue”, “Ku Ivuko” n’izindi. B Threy nawe ari mu nkingi za mwamba muri Kinyatrap afite indirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo “Iryamukuru”, “Urwagasabo” n’izindi nyinshi.

Igitaramo cya mbere cya MTN Izihirwe B Threy yaririmbyemo ni icyabereye mu mujyi wa Huye mu mpera z'icyumweru gishize ndetse yarishimiwe cyane.

B Threy ari kuziba icyuho cya mugenzi we Bushali ukunzwe cyane muri iyi minsi nyuma yo  gutabwa muri yombi yombi tariki 18 ukwakira 2019 akekwaho kunywa ibiyobyabwenge  ari kumwe na bagenzi be batatu, kugeza ubu akaba ategereje kuburana aho ategerereje muri gereza ya Mageragere.

B Threy avuga ko Umuraperi Bushali The Trigger byari byitezwe ko ari we uzatarama kuva ibi bitaramo bitangiye kugeza birangiye, gusa ngo aramutse arekuwe n'ubundi yakomereza aho yari agejeje, bitashoboka agakomerezaho. Uretse B Threy, ibi bitaramo biri kuririmbwamo n'abahanzi barimo Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha, Riderman na Social Mula.

B Threy ni we wazibye icyuho cya Bushali uri muri gereza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime dushumimana4 years ago
    Ntari kbx bose barabizi
  • Harerimana Eric4 years ago
    Bushari azarekurwa Ryari
  • Nshuti Eric4 years ago
    Birababaje twe nka bafana be





Inyarwanda BACKGROUND