Urwego rw'Umuvunyi rufatanyije n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi ku munsi wo kurwanya ruswa wahariwe itangazamakuru, rwahembye abanyamakuru 15 babaye indashyikirwa mu gukora inkuru n’ibiganiro birwanya ruswa kurusha abandi.
Habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo kibanze ku ruhare rw'itangazamakuru mu kurwanya ruswa
Guhemba aba banyamakuru byakorewe kuri Lemigo Hotel uyu munsi tariki 20 Ugushyingo 2019. Uyu muhango witabiriwe n’abanyamakuru batanduknaye, ibigo bifite mushingano itangazamakuru n’ibindi bya Leta bishyize imbere intego yo kurwanya ruswa.
Batanze ingero bavuga ko akenshi amakuru bayakenera ku bayobozi bakayabima. Ibindi byagarutsweho ni ibiganiro by’imyidagaduro bikorwa ku buryo butari ubwa kinyamwuga, bikavugirwamo ibibonetse byose ku buryo bishora abanyamakuru mu kurya ruswa kandi aribo bakayirwanyije.
Abanyamakuru bahembwe bari mu byiciro 4, hari mo abakoze inkuru nziza zirwanya ruswa kurusha abandi kuri Radio, Televiziyo, abakorera ibinyamakuru bikorera kuri murandasi, n’abakorera ibinyamakuru bisanzwe bisohoka mu gihe runaka.
Abakoze inkuru za Radio hahembwe ni batanu, abakoze inkuru za Televiziyo nabo ni bane, abakoze inkuru kuri murandasi nabo ni bane naho mu binyamakuru bisanzwe hahembwa umwe.
Hari hari abanyamakuru benshi
Mu byiciro bine byahembwe uwa gatanu n’uwa kane bahembwe Recorder, uwa gatatu agahembwa Camera (Photo), uwa kane agahembwa 'Video Camera', naho uwa mbere ahembwa 'Video Camera' na ipaid.
Paluku Rene umunyamakuru wa Tv1 uri mu begukanye igihembo yabwiye INYARWANDA ko ashimishijwe no kuba yahembwe nk’umunyamakuru washyize itafari rye mu kurwanya ruswa. Ati”Nishimiye igihembo nahawe, nshimishijwe no kuba naragize uruhare mu kurwanya ruswa”.
Yakomeje avuga ko n’ubwo kugira uruhare mu kurwanya ruswa nk’umunyamakuru bitoroshye kubera ubuzima abanyamakuru babayemo, bikenewe. Yagaragaje ko kubigeraho bisaba kuba inyangamugayo, kumenya ko inshingano z’umunyamakuru ari ukuvugira umuturage no kumenya ko umunyamakuru akwiye kugira uruhare muri gahunda za Leta.
Musangabatware Clement umuvunyi mukuru wungirije
yibukije abanyamakuru ko aho ruswa iri nta iterambere riharangwa kuko umutungo
w’igihugu utwarwa n’abantu bake kandi mu nyungu zabo bwite.
Yavuze ko abanyamakuru bafite uruhare runini mu kugaragaza ibikorwa bya ruswa no kwigisha abaturage ububi bwa ruswa kuko rigera ku bantu benshi. Yasabye abanyamakuru kurwanya ruswa bifashishije ubushobozi bafite.
Ati”Itangazamakuru ryakumira rikarwanya ruswa rikoresheje uburyo butandukanye nko gukora inkuru zicukumbuye ibiganiro mpaka kuri ruswa n’ibindi” Yashimye abanyamakuru batanze umusanzu wabo bakora inkuru kuri ruswa no gukomeza kubigira intego.
URUTONDE RW’ABABAYE ABA MBERE MURI BURI CYICIRO
RADIO: Ndagijimana Kaliste
ONLINE: Jean Baptiste Karegeya
TELEVIZIYO: Paluku Rene Pedro
IBINYAMAKURU BISANZWE: Rwamapera Kelly
UMWANDISTI:Neza Valens-inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO