RFL
Kigali

Menya ubusobanuro n’imiterere y’umuntu witwa 'Eric'

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/11/2019 16:01
17


Izina Eric rikomoka mu rurimi rw’ikidage, risobanura umuyobozi w’abandi, kandi ni byo koko kuko Eric aho ari hose akora uko ashoboye ngo ase n’izina rye, iteka aba yifuza kuyobora bagenzi be.



Mu miterere ye, Eric ni umuntu ukunda kwishora mu bintu runaka kabone n’iyo byamugiraho ingaruka ariko agakuramo ikintu gishya. Ni wa muntu mushobora kwemeranya ikintu ariko mu minota micye ukabona arahindutse, ibintu akora byose ntabwo biba bigenda nkuko abishaka,akunda kwidagadura,we ubwisanzure nibwo aba ashyira imbere.

Eric ntabwo ajya abona umwanya wo kuruhuka kuko ahora ahugiye mu bintu bitandukanye,ahinduka vuba,ni wa muntu uba afite igikundiro, ikindi kandi Eric ahora ashaka ikintu yakora kugira ngo ayobore abandi. Agira impano yo kwishakishiriza icyerekezo cye ndetse no kuzagera ku cyo yifuje mu buzima.

Eric agira amarangamutima cyane ni ukuvuga ko mujinya we ni umuranduranzuzi, ariko kandi iyo yagize impuhwe, ziba ari zose, Eric ntakunda kwibaza ibibazo byinshi ahitamo gukora atatekereje neza, rimwe na rimwe ni umuntu usabana, akunda gufata umwanya wo kwegerana no kuganira na bagenzi be.

Nubwo akora ibyo atabanje gutekerezaho neza ariko mu rukundo, Eric ni umuntu uteye neza cyane azi gukunda, nk’uko izina rye riri, akunda kuyobora ndetse itsinda yayoboye arigeza ahantu heza kubera umurava we, Eric yifuza cyane kuba umukire, ni umwizerwa, kandi akunda kuba hafi y’umuryango we ndetse n’inshuti ze.

Src: le Figaro.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • elyse4 years ago
    munshakire izina ryanjye
  • John4 years ago
    Nashakaga kumenya k'umuntu witwa Jean Claude Claudine Innocent Thierry Twifuzaga kumenya ubusobanuro n'imiterere yabo.murakoze
  • NYIRAKAMANA CECIIE1 year ago
    FABRICE BISOBANURAIKI
  • safari eric1 year ago
    mwarakozecyane kunsobanurira izinaryanjye ndabakunda
  • Hakizimana Eric1 year ago
    Murabantu bezacyane kuko mufasha abantu kumenya ubusobanuro bwizina rye mukomerezaho mume ubwizina Chlister
  • Nduwayo Claver1 year ago
    Eg Ndashimye Kwiyo Nsiguro Mumampaye Kuko Ndafise Mutoya Wanje Ameze Uko Nyene Mubimbwiye Murakoze
  • Nsabimana Eric1 year ago
    Mwarakoze mwatumye menya burya inkomoko y'imyitwarire yange
  • Mbonyumukiza eric11 months ago
    None komwatanze inyishu nkukumeng muranzi duuuuh!nihatari
  • Hagenimana Eric9 months ago
    Mudufashije mwadushyiriraho amajwi kubisobanuro by'amazina
  • tuyishime eric8 months ago
    mudushakire charllotte
  • tuyishime eric8 months ago
    Turabashimirako muduha ubusobanuro bwamazina yacu
  • Iradukunda Eric 7 months ago
    Mrakoze kunsobanurira izina jyange
  • Miyomuhoza Sandrine5 months ago
    Muzambwire imyitwarire Yi Zina Sandrine
  • Nshimirimana Eric 5 months ago
    Murakoze kubusobanuro muduhay nari narabuze insiguro ryizina dyanjye
  • erick lorenzo1 month ago
    murakoze cyane
  • AGASIGAYE ERIC1 week ago
    Mwarakoze kutsobanurira izinaryanjye ndabakunda mukomerezaho
  • Eric. Nzoyisaba1 day ago
    hanyumase ba Eric ntazindi garuka bakune guhura Nazi uretse kwitekerezaho?





Inyarwanda BACKGROUND