RFL
Kigali

Abby na Brittany Hensel abakobwa batangaje basangiye igihimba bakagira imitwe ibiri

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2019 17:03
0


Izi mpanga ziratangaje kuko zifite imitwe ibiri, buri wese afite igifu cye ndetse n’umutima we ariko bagasangira igihimba. Brittany na Abby barize barangiza amashuri yisumbuye ndetse bazi no gutwara imodoka.



Brittany na Abby ni abakobwa babiri bavutse ku itariki ya 7 Werurwe umwaka w’i 1990 bakomoka ku babyeyi b’Abanyamerika. Nyina ni umuforomokazi naho se ni umubaji. Aba bana bakaba baranditse amateka ndetse banaba ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uko bavutse bafatanye. 

Ababyeyi babo Patty na Mike ntibari biteze kubyara impanga. Nyuma y’uko aba bana bavutse,  Abaganga bifuje kuba babatandukanya gusa ababyeyi babo babyanze bivuye inyuma kuko iyo babatandukanya hari kugira umwe muri bo utakaza ubuzima.

Abaganga bibwiraga ko aba bana batazabaho igihe kirekire bitewe n'uko akenshi abavuka bafatanye (bafite umubiri umwe) ariko bakagira imitwe ibiri badakunze kuramba. Aba bombi basangiye ibindi bice by’umubiri uretse umutwe n’ubwonko aribyo bibagira abantu babiri mu mubiri umwe. Si ibi gusa kuko buri wese afite  umutima, n’igifu bye. 

Ni gacye ushobora kubona impanga zimeze zitya kuko ushobora gusanga ari 1 mu 50,000 cyangwa 1 mu 100,000 bavutse.ku kigereranyo kiri hagati ya 40% na 60% baracyavuka na ho 35% babaho mu gihe kingana n’umunsi umwe gusa. Uretse ko abakobwa bavutse bafite iki kibazo usanga aribo baramba ugereranyije n’abahungu.

Nubwo kuri ubu bafite amaguru abiri n’amaboko abiri basangiye, mbere siko byari bimeze kuko bavutse bafite amaboko atatu, nyuma biza kugaragara ko ari imbogamizi kuri bo bituma bagakuraho ariko byakozwe bakiri bato.

Wakwibaza uko umubiri Brittany na Abby basangiye ukora?

Nyuma y’imyaka 27 bamaze, umubiri basangiye ari babiri ukora neza nta kibazo. Gusa umuganga ukurikirana aba bombi nawe ntiyiyumvisha ukuntu ubwonko bwa buri umwe bubasha kuba bwayobora umubiri umwe bigatuma bashyira hamwe bakabasha kugira ibyo bakora harimo nko:kwandika, uburyo bwo kwambara, gucuranga ibyuma bya muzika, gutwara imodoka, n’ibindi.

Abby na Brittany barimo biga gutwara imodoka

Uko abahanga mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko babisobanura kose, Abby na Brittany bo nta kibazo bafite kuko ubwonko bwabo bukora neza nubwo imbogamizi zitabura ariko buzuza inshingano zabo uko bikwiye ari nabyo bitangaza benshi.

Abby na Brittany bakiri bato

Nyina w’aba bana Patty Hensel ni we uvuga ko kuryama kwabo bigorana, gusa uretse ibyo aba bakobwa Abby na Brittany kuva bakivuka usanga bashyira hamwe. Gusa ibi ntibyagakwiye gutuma abantu bumva ko ari umuntu umwe ahubwo ni abantu babiri basangiye umubiri umwe kuko hari n’ingero nyinshi, nka Brittany yajyaga agira ikibazo cyo gukonja n’ikibazo cy’ibihaha ariko Abby ntiyigeze agira iki kibazo. N’ikimenyimenyi Abby yavuze ko byamubangamiraga kuba yarararanaga n’umuvandimwe we arwaye.

 Ibigaragaza ko ari abantu babiri batandukanye

Aba bakobwa bombi buri wese arya akananywa ukwe, bakunda ibintu bitandukanye, ndetse ntibanareshya kuko Abby afite 1.57 m naho Brittany akagira 1.47m, kubera ko amaguru yabo atareshya bituma Brittany ahagarara ashinze amano kugira ngo abashe kureshya na Abby. Ni ukuvuga ngo Abby amenya uko ayobora uruhande rw’iburyo naho Brittany akamenya uko ayobora uruhande rw’ibumoso.

Irindi tandukaniro bafite ni uko Abby akunda imibare na science naho Brittany agakunda ibijyanye n’ubugeni n’indimi. Igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri wabo nacyo ntikingana, ni ukuvuga ko kiba gitandukanye. Ikindi kandi bagira passport ebyiri ariko nk’iyo bagiye gutembera mu kindi guhugu bagura iticket imwe kuko n’ubundi bicara mu mwanya w’umuntu umwe.

Wakwibaza uti ese aba bakobwa bigeze biga? Niba barize se bakora iki?

Bombi barize basoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2008 ndetse ni nabo mpanga zifatanye babaye aba mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari basoje amashuri yisumbuye. Barakomeje biga na kaminuza aho bayisoje mu mwaka wa 2012 mu bijyanye n’uburezi. Kuri ubu ni abarimu bigisha isomo ry’imibare. 

Amwe mu mafoto ya Abby na Britanny 



Src: www.bbc.com, www.mamamia.com.au & shsthepapercut.com

Umwanditsi: Ange Uwera-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND