RFL
Kigali

Ukwezi k’umugore: Wari uzi ko ushobora gusama utarajya mu mihango na rimwe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/11/2019 11:55
1


Hari ibibazo byinshi byibazwa ku kwezi k’umugore ariko ugasanga abantu batabivugaho rumwe kuko babizi bitandukanye, mu bibazo byinshi byibazwa rero hano urasangamo ibisubizo byabyo kandi by’ukuri.



Ukwezi k’umugore ni ihindagurika riba mu mubiri w’umugore igihe umubiri uba witegura kwakira umwana. Iyi myiteguro rero ibaho buri kwezi mu gihe gihindagurika cyangwa kidahindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ese ukwezi k’umugore gutangira ryari kukarangira ryari?

Tuvuge ko uyu munsi wabonye imihango, ubwo ni ukuvuga ko ari intangiriro y’ukwezi kwawe, bivuze ko ukwezi k’umugore gutangira ku munsi wa mbere yaboneyeho imihango. Ukwezi kurangira ku munsi ubanziriza imihango ikurikiyeho, niba uyu munsi wabonye imihango bivuze ko ukwezi gushize kwarangiye ejo hashize.

Umubiri w’umugore buri kwezi witegura gutwita waba ushaka gusama cyangwa utabishaka, imisemburo ikora akazi kayo ititaye kuri gahunda zawe za buri munsi, ikindi ni uko ukwezi gusanzwe bavuga ko kugira hagati y’iminsi 21 na 35 keretse wenda ufite ibindi bimenyetso ubona bikubangamiye ariko ubundi muri iyo minsi biba ari ibisanzwe keretse wenda bigiye munsi yaho cyangwa hejuru yaho.

Buri kwezi k’umugore amagi hagati ya 15 na 20 atangira gukura buri gi riba riri mu gapaki karyo ariko yose hamwe aba ari mu dusabo tw’intanga, yose aba ari gukura asa n’arushanwa, umusemburo witwa estrogene ni wo uyafasha cyane, iyo uyu musemburo ugeze ku cyigero runaka bituma n’indi misemburo ifasha mu irekurwa ry’igi izamuka bityo igi rikarekurwa, iyo misemburo rero ituma igi rishobora no kuva mu dusabo tw’intanga rikajya mu muyoborantanga ari naho isama ribera.

Ubusanzwe igi rimwe ni ryo rikura rikarusha ayandi, iyo risohowe rero andi ntaba agisohotse ariko birashoboka ko hasohoka igi rirenze rimwe ari naho hava impanga zidasa, ariko ibyo byose biba mu gihe cy’amasaha 24, iyo amagi amaze kurekurwa, ka gapaki twavuze buri gi riba ririmo gahinduka umuhondo kakaba gashinzwe gukora umusemburo witwa progesterone, ako kantu kamara hagati y’iminsi 12 na 16, ariko buri mugore aba afite iminsi ye runaka ariko benshi bagira hagati y’iminsi 13 na 14, aka kantu rero gafite iminsi kamara idahinduka kuri buri mugore, tuvuge niba kuri njyewe kamara iminsi 13, igihe cyose iminsi izajya ihora ari 13 ariko rimwe na rimwe gacye cyane hashobora kuvaho cyangwa hakiyongeraho umunsi umwe cyangwa ibiri ariko akenshi ntihinduka.

Umusemburo wa progesterone ufite umumaro kuko utuma hatabaho irekurwa ry’andi magi kuko niba wasamye amagi agakomeza kurekurwa byatuma usama inshuro nyinshi, undi mumaro wawo ni uko utuma umworohera wo muri nyababyeyi ukomeza kwiyongera kugeza ka kantu twavuze gahinduka umuhondo karangiza iminsi yako, iyo karangiye utarasamye ujya mu mihango, undi mumaro wa progesterone utuma ibimenyetso 3 bakoresha bareba uburumbuke bw’umugore bihindagurika, ibi bimenyetso ni ururenda, umuriro wa buri gitondo, n’aho inkondo y’umura iherereye. Ibi bimenyetso rero bigufasha kumenya uburumbuke bwawe, ukaba wamenya igihe ukorera imibonano mpuzabitsina idakingiye n’igihe wayirinda ndetse binagufasha kwita ku buzima bwawe.

Ubusanzwe imihango ni iki?

Haruguru twavuze ko iyo ka kantu k’umuhondo karangije iminsi yako, imihango ihita iza iyo utasamye, ubusanzwe buri kwezi k’umugore hagenda habaho imyiteguro yo gutwita, uko irekurwa ry’igi ryegera mu mubiri habaho imyiteguro yo kuzakira umwana, iyo igi ryarekuwe rijya mu miyoborantanga ari naho intangangabo irisanga, iyo ritabonye intangangabo rero rirayongobera rikaburira mu mubiri, nyuma y’uko ka kantu gahinduka umuhondo rero bya bintu byose byari byarateguriwe umwana muri nyababyeyi birasohoka bisa n’amaraso ari yo mihango, bivuze ko mu mihango nta gi riba ririmo, ahubwo ni ibintu byari byarateguriwe umwana.

Ese umukobwa utarabona imihango ashobora gusama?

Cyane rwose birashoboka. Imihango iza kubera ko igi ryari rihari ribura intangangabo, bivuze ko igi ry’umukobwa utarajya mu mihango na rimwe iyo risohotse bwa mbere rigahita rihura n’intangangabo, umukobwa ashobora guhita asama bityo imihango ya mbere ntizirirwe iza, bivuze rero ko umukobwa ashobora gusama atarajya mu mihango ya mbere kuko habanza irekurwa ry’igi hagakurikiraho imihango.

Hari n’abakeka ko kuba umukobwa ahora ajya mu mihango aba yagize irekurwa ry’intanga ari ryo ovulation, ntabwo ari byo. Hari igihe imisemburo nka estrogene iba itageze ku kigero gikenewe igi ntabwo risohoka, ukaba wasubira mu mihango ariko igi ritarasohotse bivuze ko n’iyo waba warakoze imbonano mpuzabitsina utasama kuko nta gi ryigeze rirekurwa.

Ni irihe tandukaniro riri hagati y’uburumbuke na ovulation cyangwa irekurwa ry’intanga?

Irekurwa ry’intanga (ovulation) riba ku munsi runaka ariko igihe cy’uburubuke ni igihe cyose ushobora gusama mu gihe wakoze imibonano idakingiye, uko irekurwa ry’intanga rigenda ryegera, mu myanya y’umugore habamo ururenda rutuma intangangabo ibaho igihe kinini, ubundi intanga y’umugabo ishobora kubaho iminsi itanu itarapfa mu gihe cy’uburumbuke, ishobora kubonana n’umugabo nko kuwa mbere, igi ryawe rikarekurwa kuwa gatanu rigasanga ya ntanga y’umugabo mwabonanye ku wa Mbere itarapfa noneho ugahita usama utaryamanya n’umugabo.

Ushaka gukomeza gusobanukirwa neza byinshi wibaza ku kwezi k’umugore

Src: Twimenye na Bwiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTIRENGANYA Samuel10 months ago
    Murakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND