RFL
Kigali

ADEPR: Theo Bosebabireba yahawe imbabazi nyuma y’amezi arenga 20 yari amaze mu gihano

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/11/2019 21:47
2


Uwiringiyimana Theogene (Theo Bosebabireba) wari umaze amezi arenga 20 ari mu gihano yafatiwe na ADEPR azira ubusambanyi n’ubuzererezi, yahawe imbabazi yemererwa kongera kuba umukristo w’iri torero nyuma yo gusaba imbabazi ndetse agahindura imyitwarire.



Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2018 ni bwo Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR, itorero ry'abakristo bibera cyane mu buzima bw'amasengesho bakaba bazwiho kuzura Umwuka. Pastor Rubazinda Callixte wayoboraga umudugudu wa ADEPR Kicukiro Sell wo uyu muhanzi w'icyamamare mu karere yabarizwagamo ni we wamuhagaritse kugeza igihe azasabira imbabazi itorero rya ADEPR abarizwamo akanazisaba n'abo yahemukiye.

Iminsi yakomeje kumubera umuravumba dore ko nyuma y'iminsi micye ahagaritswe, yaje gukubitirwa muri Uganda akajyanwa mu bitaro ari intere ndetse anabikwa ko yapfuye kandi ari muzima. Icyo gihe avuye mu bitaro, yahise yandika indirimbo yise 'Sinapfuye'. Ubuzima bwarakomeje atumirwa hirya no hino muri Uganda, mu Rwanda no muri Kenya, ariko akagendana umutima utishimye kuko yari yaraciwe mu itorero rye. 

Ni ibihe bitari byoroshye na mba kuri uyu muhanzi dore ko hari n'ibiterane mpuzamatorero yabaga yatumiwemo mu Rwanda, yajyaga kuri stage, korali zo muri ADEPR zigahita zitaha. Ibi byarabaye i Rutsiro mu giterane cyateguwe na Arise Rwanda Ministries, bishavuza benshi by'umwihariko bitera intimba uyu muhanzi wari warahawe akato n'abo mu itorero rye rya ADEPR. Inshuro nyinshi iyo wamubazaga aho ikibazo cye na ADEPR kigeze, yazengaga amarira mu maso akananirwa kugusubiza.


Yerekeje muri Uganda bamukubitirayo Imana ikinga ukuboko

Theo Bosebabireba aherutse gutangariza InyaRwanda.com ko yahindutse rwose ndetse ko yaje gusaba imbabazi z’amakosa yakoze abikora bimuvuye ku mutima, ahabwa umugisha n’abayobozi ba ADEPR Kicukiro Shell, ariko imbabazi yahawe ziteshwa agaciro na Rev Karangwa John Umuvugizi Wungirije wa ADEPR watanze itegeko ko ‘akomeza guhagarara’. Rev Karangwa John watanze iri tegeko, ubu ari mu gihome aho akurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha impapuro mpimbano.

Theo Bosebabireba yamaze guhabwa imbabazi!

Nyuma yo guhagarikwa Theo Bosebabireba yerekeje muri Uganda aba ari ho akorera umurimo w’Imana, icyakora naho ntabwo yari yemerewe kuririmba mu nsengero za ADEPR kuko iyo umukristo w’iri torero ahagaritswe mu rusengero rwa ADEPR abarurirwamo, ntabwo aba yemerewe kuvuga ubutumwa mu nsengero zose za ADEPR. Ni ko byagenze no kuri uyu muhanzi kuko mu mezi 21 amaze mu gihano nta torero na rimwe na ADEPR yari yemerewe kuririmbamo ndetse ntiyari yemerewe no gushima Imana, gutanga ubuhamya, kurya Igaburo Ryera np gukora indi mirimo inyuranye yemererwa abakristo b'iri torero.


Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba

Nyuma yo gusuzuma imyitwarire ye, ADEPR Uganda yafashe umwanzuro wo kubohora uyu muhanzi, ahabwa imbabazi zimwemerera kuba umukristo w’iri torero. Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Rev Geofrey Rwanyamuzira Umuyobozi Mukuru wa ADEPR Uganda, twamubajije niba aya makuru ari ukuri aduhamiriza ko Theo Bosebabireba yahawe imbabazi. Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yababuza guha imbabazi umuntu waciye bugufi agasaba imbabazi ndetse akemera guhinduka. Ati “Yaraje asaba imbabazi, dusanga nta cyo twamwimira imbabazi”


Rev Rwanyamuzira ni we waharuye inzira igarura Bosebabireba muri ADEPR

Rev Geofrey Rwanyamuzira uvuga acishije macye nta n’umutima wo kwimana amakuru afite nk’uwa bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR, yadutangarije ko Theo Bosebabireba yakiriwe mu itorero rya ADEPR, ubu akaba ari umukristo w’iri torero. Yavuze ko hashize ibyumweru bibiri n’indi minsi bamuhaye imbabazi. Ku bijyanye n’impano yo kuririmba Bosebabireba afite ndetse yamye anakoresha muri iri torero, Rev Rwanyamuzira yavuze ko iyo umukristo aje mu itorero afite impano kandi nzima nta mpamvu yo kutayikoresha mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Yavuze ko bagiye kureba niba impano ya Bosebabireba ayigarukanye ari nzima.

InyaRwanda.com twaganiriye na Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, tumubaza niba imbabazi Theo Bosebabireba yahawe zigarukira muri Uganda cyangwa niba zimwemerera no kuvuga ubutumwa bwiza mu nsengero za ADEPR zo mu Rwanda. Yadusubije ko ibyo kubabarizwa kw'uyu muhanzi atarabimenya, gusa adutangariza ko ubusanzwe muri ADEPR, umukristo yakirwa n’umudugudu ndetse agahezwa n’umudugudu, ibisobanuye ko imbabazi Bosebabireba yahawe zitagarukira muri Uganda gusa.


Rev Karuranga Umuvugizi Mukuru wa ADEPR

Rev Karuranga Ephrem yagize ati “Ibyo ngibyo ntabwo mbizi. Umukristo yakirwa n’umudugudu, agahezwa n’umudugudu.” Yirinze kugira byinshi avuga na cyane kuva na kera kose yirinze kugaragaza uruhande rwe kuri iki kibazo. Rev Karangwa John Umuvugizi Wungirije wa ADEPR ari nawe ushinzwe ubuzima bw’itorero, uherutse gutabwa muri yombi ubu akaba ari mu gihome, ni we bivugwa ko yari yihishe inyuma yo kudahabwa imbabazi kwa Theo Bosebabireba. Icyo yabaga yemeye muri ADEPR cyarakorwaga, icyo nanone yabaga yanze nta wundi wagihaga umugisha.

Theo Bosebabireba yasazwe n’ibyishimo nyuma yo guhamba imbabazi!


Theo Bosebabireba ari mu bakristo mbarwa bo mu Rwanda bamaze igihe kinini mu gihano niba atari nawe wa mbere. Kuri ubu ari gushima Imana mu buryo bukomeye nyuma yo guhabwa imbabazi. Yabwiye Inyarwanda.com ko Inama y’Abayobozi bakuru ba ADEPR Uganda yateranye, yemeza ko abohorwa. Yagize ati: “Habayeho inama, habaho kujya guhura n’abayobozi umwanzuro wa nyuma wemeza ko ngomba kwakirwa.” Yavuze ko ku wa Kane w’icyumweru gishize yakiriwe mu masengesho araririmba ndetse aranabwiriza.

Twabibutsa ko ADEPR yo muri Uganda yahaye imbabazi uyu muhanzi, itigenga ahubwo ni ishami rya ADEPR ifite icyicaro i Kigali mu Rwanda. ADEPR Uganda ni Ururembo rwa 6 rw’itorero ADEPR nyuma y’Ururembo rw’Iburasirazuba, Ururembo rw’Uburengerazuba, Ururembo rw’Amajyepfo, Ururembo rw’Amajyaruguru n’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali. Umuyobozi w’Ururembo ni Umuyobozi ukomeye muri ADEPR dore ko aba akuriye Uturere dutandukanye.

Kuba Theo Bosebabireba yahawe imbabazi n’Umuyobozi Mukuru w’Ururembo rwa ADEPR Uganda ni ibintu byamukoze cyane ku mutima. Aganira na InyaRwanda.com Theo Bosebabireba yagize ati “Njyewe natumweho n’abayobozi bo kuri ADEPR ya hano (Uganda), hanyuma turaganira, bimwe bari babizi banabyumva, bantangariza ko bari barakoze inama bakanzura kunyakira, hanyuma baranyakira nyine. Ku munsi wo ku wa kane nagiye no kuririmba. “

Yakomeje agira ati “ADEPR yo mu Rwanda n’iya hano (Uganda) zose ni zimwe n’umuyobozi uriho ahabwa amabwiriza n’umuyobozi w’i Kigali, n’inama iyo ibaye ni ho ajya,…nakubwira rero ngo ni ADEPR imwe. Nta kuvuga ngo iyo mu Rwanda kuko mu gihe ndi hano n’ubundi ngomba kwera imbuto nkacungwa na hano najya na hariya (Rwanda), aba hano bakampa icyangombwa kubera ko hano niho mba, ni ho nkorera, ubu ntabwo wajya kwaka icyangombwa ngo ucyake mu Rwanda aho utaba batazi imyitwarire yawe.”

Asubiza InyaRwanda.com uko yakiriwe imbabazi yahawe nyuma y’amezi arenga 20 yari amaze mu gihano, Bosebabireba wari umaze igihe agaragaza agahinda yatewe no kwimwa imbabazi n'Umunyabubasha wo muri ADEPR, yagize ati “Ikibazo cya kabiri wambajije ngo uko nabyakiriye, na we urabyumva nabyakiranye umunezero, umutima wanjye wararuhutse nari mbangamiwe, nari nsigaye njya ahantu mu materaniro simvuge itorero naturutsemo nkavuga ko navuye mu Rwanda cyangwa ahandi hantu ariko simvuge aho nsengera.

Numvaga nyine nta munezero wo kuvuga aho nsengera kuko nta hari hahari muri rusange. Aho hakabaye hahari hari kuba harimo inenge cyangwa harimo ikibazo. Kugeza ubu rero biranejeje cyane kuko hano naratangiye gukora no ku wa Kane nari ndi mu masengesho mu cyumba cyo mu mibyizi, nararirimbye ndanabwiriza,..Ibibazo byararangiye ubu ndashima Imana.”

Bosebabireba yiruhukije! Ni kenshi yasabye imbabazi Rev Karangwa ariko akazimwima


Mu minsi ishize Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko Rev Karangwa John yatawe muri yombi ataramuha imbabazi ngo yemererwe kujya ku Igaburo Ryera, kuririmba muri ADEPR, gutanga ubuhamya n’amashimwe mu materaniro. Ati “Ni ko bimeze nagerageje gushaka nimero ye ndamwandikira kuko urabizi ko ntari mu gihugu, mwandikira kuri whatsapp ariko ampa umwanya mucye ushoboka nta nubwo yatumye mwibwira urumva iyo utangira uvugana n’umuntu ubitwara gahoro gahoro.

Twavuganye ibintu byo kuvuga "Muraho, Murakomeye", ibyo gusa, hashira igihe kinini izindi message nanditse atarazisoma ataranazisubiza, ubwo nari nkitegereje ko azazisoma. Nari ntaremererwa kujya ku Igaburo cyangwa kuririmba nk’uko nubu tuvugana nta tangazo ribinyemerera ryari bwasohoke, ubifite mu nshingano nawe ni uwo nguwo (Rev Karangwa John) yari ataragira icyo abikoraho,..”  Abajijwe uko yakiriye itabwa muri yombi rya Rev Karangwa wamwibye imbabazi, Bosebabireba yavuze ko byamubabaje cyane.


Rev Karangwa John ni we watanze itegeko ko Theo akomeza guhagarara

Theo Bosebabireba wahawe imbabazi muri ADEPR, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Biro Byange’ yakoranye n’umuhanzi witwa Kimuri Vincent uri mu bahanzi bahagaze neza muri Uganda. Ni indirimbo iri mu rurimi rw’Ikigande ndetse n’Ikinyarwanda, ikaba ivuga ngo ‘Iki ni cyo gihe cyanjye’. Baririmbamo aya magambo “Iki ni igihe cyanjye, Umwami Yesu aranyiyeretse, iki ni cyo gihe cyanjye Yesu ankoreye ibikomeye ankoreye ibitangaza”

Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo yanditswe na Kimuri Vincent, gusa nawe ngo hari amagambo yongeyemo. Yavuze ko yayikunze cyane kuko Vincent yayanditse nk’uko nawe asanzwe yandika indirimbo ze. Tariki 1/12/2019 ni bwo iyi ndirimbo ‘Biro Byange’ bazayimurika mu gitaramo gikomeye kizabera ahitwa Mitiyana. Kwinjira byihagazeho kuko harimo n’itike igura amashiringi ibihumbi 100. Theo Bosebabireba na Vincent nibo bahanzi b’imena bazaririmba muri iki gitaramo.

KANDA HANO WUMVE 'BIRO BYANGE' INDIRIMBO YA THEO FT VINCENT


IKIGANIRO DUHERUTSE KUGIRANA NA BOSEBABIREBA AVUGA KURI REV KARANGWA WAMWIMYE IMBABAZI


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BOSEBABIREBA AKADUHAMIRIZA KO YIHANNYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dick4 years ago
    Shitani gusa.ninde wabahaye uburenanzira bwo guhana abakritsu
  • NSENGIYUMVA Emmanuel1 year ago
    Gushaka urukundo





Inyarwanda BACKGROUND