RFL
Kigali

Umuraperi Long Jay yahuje imbaraga na Eschobeat na Rod’B bakorana indirimbo ‘Niki Niki’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2019 9:47
0


Umuraperi Bicamumpaka Joy Emmanuel ukoresha izina rya Long Jay mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Niki Niki’ yakoranye na Eschobeat ndetse na Rod’B afite iminota itatu n’amasegonda 24’.



Long Jay w’imyaka 23 y’amavuko yiga muri Kaminuza ya UTB (University of Tourism Technology and Business Studies) indirimbo ze yazikubiye mu njyana avuga ko yazanye yise ‘Mulenge Trap’.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Long Jay yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Niki Niki’ biturutse ku nshuti ye Eschobeat yo muri Amerika yamubajije impamvu abanyarwandakazi bahindura ibara ry’umusatsi ‘bagamije gusa n’umuhanzikazi Beyonce’.

Avuga ko bari muri studio bahurije hamwe ibitekerezo banzura gukora kuri iyi ngingo. Ati “..Aba arambwiye ngo ni iki gituma mbona bashaka gusa na Beyonce. Iryo jambo ndita mu gutwi ndarigumana turi muri 'studio' ndamwibutsa ndamubwira kuki tutakora ingoma irimo umurongo w’ibyo wambajije.”

Long Jay avuga ko iyi ndirimbo ‘Niki Niki’ ibanjirije izindi azakubira Album ya mbere yatangiye gutunganya yise ‘Abahungu from no where’.

Uyu muraperi avuga ko afite intego yo gukora muzika ikarenga mu Rwanda no muri Afurika yose muri rusange. Long Jay yari aherutse gusohora indirimbo yise ‘Urukuta’ imaze umwaka isohotse.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo 'Niki Niki' yatunganyijwe na Producer Kina Beat. Ni mu gihe amashusho yatunganyijwe na Sinta & Samy.

Umuraperi Long Jay wasohoye amashusho y'indirimbo 'Niki Niki' avuga ko ashaka kugeza muzika ye ku rwego mpuzamahanga

LONG JAY YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIKI NIKI' YAKORANYE NA ESCHOBEAT NA ROD'B







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND